Inkuru Nyamukuru

Ramaphoza yavuze ko guta muri yombi Vladimir Putin ari ‘ugushoza intambara’

todayJuly 19, 2023

Background
share close

Perezida w’Afurika y’Epfo avuga ko kugerageza uko ari ko kose guta muri yombi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ubwo azaba asuye icyo gihugu, kwaba ari ugushoza intambara ku Burusiya.

Cyril Ramaphosa yavuze ayo magambo mugihe habura ibyumweru bike ngo i Johannesburg habere inama mpuzamahanga, yatumiwemo na Perezida w’u Burusiya.

Ariko mu gihe Putin yaba avuye ku butaka bw’u Burusiya, bivuze ko inyandiko yo kumuta muri yombi yashyiriweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI imureba.

Afurika y’Epfo ni umunyamuryango wa ICC, bivuze ko ikwiye gufasha mu kumuta muri yombi.

Afurika y’Epfo iramutse itubahirije iki cyemezo, ntibyaba ari ubwa mbere kuko mu 2015 yanze guta muri yombi uwari Perezida wa Sudan icyo gihe Omar al-Bashir, wari ukurikiranyweho ibyaha yaregwaga gukorera abaturage b’igihugu cye.

Putin yatumiwe muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha kwa Kanama ubwo iki gihugu kizaba cyakiriye inama y’ibihugu byo mu itsinda ryitwa BRICS – impine yo mu Cyongereza ya Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n’Afurika y’Epfo.

Iryo tsinda ry’ibihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere mu buryo bwihuse, ribonwa na bamwe nka mucyeba w’itsinda ry’ibihugu birindwi bikize cyane ku isi rya G7.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

90% by’abakora ibyaha baba batarize amashuri yisumbuye – RIB

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko amadosiye y’abantu 90% bakurikiranwaho ibyaha mu Rwanda, baba bataragize amahirwe yo kwiga kugeza mu mashuri yisumbuye. Abaturage baboneraho n’umwanya wo gutanga ibirego Byatangarijwe mu biganiro birimo gutangwa na RIB mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, mu Mirenge y’icyaro iri kure y’ibiro bya RIB, hagamijwe gusobanurira abaturage ibyaha bihungabanya ibidukikije, no kwirinda ibindi byaha birimo n’ihohoterwa. Ibyo ngo biterwa ahanini no kuba abantu biga […]

todayJuly 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%