Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

todayJuly 24, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Tamim bin Hamad al-Thani n’umuryango we kubera urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana afite imyaka 94.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani

Ubu butumwa bw’akababaro Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar, yabunyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023.

Yagize ati: “Nihanganishije Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’umuryango we ku bw’urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Nyakwigendera Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yari umwe mu bagize umuryango uyoboye Qatar. Yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro ku wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023, mu irimbi rya Old Al Rayyan.

Amakuru aturuka mu muryango w’aba Than, avuga ko impamvu y’urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al Thani yaturutse ku bibazo by’ubuzima yari afite.

Mu bandi bayobozi boherereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, Umwami Salman bin Abdulaziz ndetse n’Igikomangoma cya Arabiya Saudite, Mohammed bin Salman.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani ni we sekuru wa Emir wa Gatandatu wa Qatar, Tamim bin Hamad al-Thani.

Yabaye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Qatar, aho yabaye Ambasaderi muri Liban kuva mu 1973 kugeza mu 1977. Yabaye Minisitiri w’Uburezi mu 1978, umwanya yavuyeho mu 1989 agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco kugeza mu 1995.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarenga 400,000 barahamagarirwa kuzuza imyirondoro yabo ngo babone ubureganzira ku migabane yabo muri BPR Bank

Iyahoze yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (ubu ni BPR Bank Rwanda) irahamagarira abantu bose bigeze kuyibitsamo amafaranga mbere ya tariki 31 Nyakanga 2007, kujya kuzuza amakuru basabwa kugira ngo bagire uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki. Iyi banki ubu yabaye imwe mu zigize KCB Bank Group y’Abanya-Kenya, irabarura abahoze bayibitsamo barenga ibihumbi 400 idafite amakuru yabo yuzuye ngo ibabare nk’abanyamigabane bujuje ibisabwa. BPR Bank ivuga ko uwafunguraga konti muri […]

todayJuly 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%