Inkuru Nyamukuru

Jamie Foxx yagereranyije uburwayi yanyuzemo n’ikuzimu

todayJuly 25, 2023

Background
share close

Ikirangirire muri sinema akaba n’umuhanzi w’Umunyamerika, Jamie Foxx nyuma yo kuva mu bitaro, yasangije abamukurikira ubuzima yanyuzemo agereranya n’ikuzimu.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mukinnyi agize icyo atangaza ku burwayi bwe nyuma y’uko ashyizwe mu bitaro muri Mata 2022. Yabitangaje binyuze ku ifoto yashyize kuri Instagram ye agamije kumara impungenge abakunzi be bari bahangayikishijwe no kumenya amakuru ku buzima bwe.

Nyuma y’iyo foto, yashyize ahagaragara amashusho y’iminota itatu kuri paje ye ya Instagram agaragaza ibihe bikomeye afata nk’igeragezo yanyuzemo anagaragaza ko ashimira buri wese ku bw’inkunga n’amasengesho bamugaragarije.

Yagize ati: “Mbere ya byose, ndashaka gushimira abantu bose bansengeye, kandi banyoherereje ubutumwa, sinabona aho mpera ngo mbabwire aho byangejeje ndetse n’uburyo byangaruye mu buzima.”

Uyu mukinnyi wegukanye igihembo cya Oscar yakomeje asobanura impamvu zatumye atagira icyo avuga kuva yava mu bitaro kubera indwara batifuje ko imenyekana.

Jamie Foxx, mu buryo bwo gutebya, yavuze ko yifuzaga kumenyekana ku ruhande rwe rwiza ndetse n’ibyo yagezeho, aho kugirango binyure mu burwayi bwe.

Mu magambo ye, “Nanyuze mu kintu ntigeze ntekereza ko nzanyuramo, nzi ko abantu benshi bari bategereje ko mbaha amakuru mashya, ariko, mbabwije ukuri, gusa sinifuzaga ko mumbona uko nari meza. Ndashaka ko mumbona nseka, nkagira ibihe byiza byo kwishima, gutera urwenya, gukora filime, ibiganiro kuri televiziyo, sinifuzaga ko mumbona ncometseho imipira inyongerera imyuka inturukamo.”

Foxx yashimiye kandi umuryango we kuba warakomeje kugira uburwayi bwe ibanga no kumurinda ubwo yari mu bitaro.

Nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko ubuzima bwe butameze neza, abantu bagize impungenge ku buzima bwe. Ndetse uyu mugabo yamaganye ibihuha byavugaga ko yaba yarabaye impumyi cg cyangwa yaramugaye.

Jamie Foxx uri gutegura Filime yiswe “Back in Action” izasohoka mu 2024, yasoje abakunzi be n’abamushyigikiye ko azagaruka mu bihe bye byiza vuba bidatinze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikizamini ngiro cya Leta cya Siyansi ntikizongera gukorwa uko byari bisanzwe

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), bwatangaje ko ikizamini ngiro cya Leta cya Siyansi cyakorwaga n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, kitazongera gukorwa mu buryo cyakorwagamo. Karakye avuga ko kuva batangira gutegura ibizamini bibanziriza ibya Leta bikorerwa ku mashuri byongereye ireme ry’uburezi Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, ubwo mu gihugu hose hatangizwaga ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ayisumbuye, byatangirijwe ku […]

todayJuly 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%