Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga, mu murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, hatangijwe amahugurwa y’abagize Itsinda ry’umutwe w’ingabo na Polisi washyiriweho gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF- East African Stand-by Force).
Ni amahugurwa azamara iminsi itanu, yitabiriwe n’abapolisi bagera kuri 23 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo; u Rwanda rwakiriye aya mahugurwa, u Burundi, Seychelles, Djibouti, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Somalia, Uganda n’ibindi.
Aya mahugurwa agamije kugenzura no gusuzuma niba abapolisi bagize uyu mutwe wa EASF bafite ubushobozi bwo gutabara aho bikenewe nk’uko biri mu masezerano y’icyerekezo uyu mutwe wiyemeje.
Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano yashimiye abapolisi bayitabiriye, ashimira n’ubuyobozi bukuru bwa EASF bwateguye aya mahugurwa abera mu Rwanda.
Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abapolisi kandi ko izahora igira uruhare mu gutegura amahugurwa mu rwego rwo kunoza ubunyamwuga.
Yagize ati: “U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu binyamuryango narwo rufite abasirikari, abapolisi n’abasivili bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano za EASF Kandi amahugurwa nk’aya ni kimwe mu bituma turushaho guteza imbere imikorere myiza n’ubunyamwuga.
DIGP Sano yavuze ko uyu mutwe washyiriweho kugira ngo ibikorwa byo gutabara no gukemura ibibazo n’amakimbirane abera mu Karere bikemurwe kandi bashyire imbere guhora bakarishya ubwenge, ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo abawugize bagere ku rwego rwo kwesa imihigo bihaye mu gihe bagiye mu butumwa bw’amahoro.
Yagize ati: “Ndashimira ubushake na gahunda ya EASF yo gutegura amahugurwa ngarukamwaka nk’aya hagamijwe guhuriza hamwe abanyamuryango bawugize mu rwego rwo kubongerera ubushobozi. Iki ni ikimenyetso cy’uko n’akazi bazagakora neza mu gihe bazaba bahawe inshingano zo kugarura amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.”
DIGP Sano yasoje abibutsa ko amahugurwa nk’aya ari igisubizo mu guhangana na zimwe mu mbogamizi zitandukanye zose bahura nazo.
Yavuze kandi ko uruhare n’umusanzu wa buri wese muri aya mahugurwa y’iminsi itanu ari ingezi, abibutsa ko bagomba kungurana ibitekerezo, gusangira ubumenyi, kugira ibiganirompaka bigamije gukemura imbogamizi bahura nazo, byose bigamije kongera imyiteguro n’ubushobozi bw’abapolisi bagize umutwe wa EASF.
Commissioner Ali Said Bacar, uhagarariye iri tsinda ry’abapolisi bari mu mahugurwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda, ashimira n’Igihugu muri rusange kuba cyarabemereye kuza gukorera amahugurwa mu Rwanda.
Yavuze ko aya mahugurwa ari umwanya mwiza wo gusuzumira hamwe, gushaka ibisubizo by’ibibazo no kongera ubushobozi nk’uko uyu muryango wabyiyemeje mu gutegura iri tsinda ry’aba bapolisi.
Yagize ati: “Birakwiye ko tumenyekanisha uruhare n’ishingano z’iri tsinda ry’abapolisi cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kungurana ibitekerezo mu buryo bufatika hagamijwe gukemura ibibazo by’ingutu ibyo ari byo byose byaboneka mu kazi.”
Yavuze ko bikenewe ko habaho itsinda rihora ryiteguye kandi ryongererwa ubushobozi nk’uko biri mu nshingano za EASF mu rwego rwo kugira ngo aho bakenewe gutabara hose haba mu butumwa bw’amahoro n’ahandi hari ibibazo bitandukanye, bahite bajyayo nta yindi myiteguro bisabye.
Perezida wa Repubulika ya Congo, imenyerewe nka Congo Brazzaville Denis Sassou, yayoboye igihugu mu bihe bibiri bitandukanye uhereye mu 1979 kugeza mu 1992 ubwo yatsindwaga amatora, akongera gufata ubutegetsi ku ngufu za gisirikare mu 1997. Denis Sassou Nguesso 2023 Uyu mugabo ukomoka mu bwoko bw’aba Mbochi, yavukiye mu gace ka Edou mu karere ka Oyo mu majyaruguru ya Congo Brazzaville mu 1943. Yatangiye urugamba rw’impinduramatwara kuva mu 1969 kugeza mu […]
Post comments (0)