Mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’abagize umutwe wa EASF
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga, mu murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, hatangijwe amahugurwa y'abagize Itsinda ry’umutwe w’ingabo na Polisi washyiriweho gutabara mu Karere k'Afurika y’Iburasirazuba (EASF- East African Stand-by Force). Ni amahugurwa azamara iminsi itanu, yitabiriwe n’abapolisi bagera kuri 23 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo; u Rwanda rwakiriye aya mahugurwa, u Burundi, Seychelles, Djibouti, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Somalia, Uganda n’ibindi. […]
Post comments (0)