Mu birori byo gutanga impamyabumyenyi ku banyeshuri 75 barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA), riri mu Karere ka Bugesera, byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abanyeshuri biga muri iri shuri, guharanira gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara ku mugabane wa Afurika.
Isomo rya Kabiri Perezida Kagame yahaye aba banyeshuri, ni uko bazahura n’ababashidikanyaho ariko buri gihe bajye bakora ibyo batekereza, kuko ari byo bikwiye kugera ku ntsinzi, ababwira ko bisaba kunyura mu nzira yagenzwemo na bake, ibi bivuze ko rimwe na rimwe bakumvwa nabi cyangwa se bakanengwa.
Isomo rya gatatu Perezida Kagame yagize ati “Nta kintu cy’ingenzi wageraho wenyine, abafatanyabikorwa ba RICA harimo na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi benshi, bagize uruhare mu kubaka RICA, iba ikigo kizwi ku rwego mpuzamahanga nk’uko bimeze uyu munsi. Ahabazengurutse hari abantu babatera akanyabugabo ngo mube indashyikirwa, ntimukibagirwe na rimwe isano iri hagati yanyu na bagenzi banyu ndetse n’ishami mwarangijemo, muzakomeze kunga ubumwe”.
Perezida Kagame yabagaragarije ko ikibazo Afurika ifite atari icyo kutagira impano cyangwa umutungo kamere, ikibazo ko ari ukudakorera hamwe mu buryo butanga umusaruro, no gushyira hamwe ubukungu ifite ngo bukoreshwe neza.
Umuyobozi w’icyubahiro wa RICA, Howard G. Buffet, yavuze ko icyamuteye ishyaka ryo gufatanya n’u Rwanda ngo iri shuri rishingwe, byaturutse ku buyobozi bwarwo yasanze bwihariye.
Buffet yavuze ko gukora ubuhinzi bugezweho kandi butanga umusaruro ari ibintu bishoboka, igisabwa gusa ngo ni uguhindura imyumvire aribyo RICA yahawe inshingano zo gukora.
Abanyeshuri bahabwa umwanya wo kwimenyereza mu bigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhinzi, ku buryo ubunararibonye bahakuye buzabafasha mu buzima bwo hanze bagiyemo.
Howard G. Buffet
RICA ifite umwihariko wo kuba ari iya mbere muri Afurika yigisha ubumenyingiro, mu by’ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka n’ibidukikije.
Iherereye mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera, yafunguye imiryango mu 2019.
Ni kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1,300 ziriho inyubako, imirima ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo. Ni kaminuza iri hagati y’ibiyaga bibiri, Kirimbi na Gaharwa.
Uwiga muri RICA ashobora guhitamo kuba inzobere mu bworozi (Animal Production) cyangwa ubuhinzi (Crop Production), gukoresha imashini mu buhinzi (Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).
Iri shuri rifite abaterankunga barimo Umuherwe w’Umunyamerika Howard G. Buffet ari na we Muyobozi Mukuru w’icyubahiro waryo.
Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryafatiye mu karere ka Rutsiro umusore w'imyaka 19 y'amavuko wari ugiye gukorera undi muntu ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo gikorerwa kuri mudasobwa. Byabereye mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Kongo Nil mu murenge wa Gihango, ku wa Mbere tariki ya 07 Kanama, ahagana saa tanu z'amanywa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko […]
Post comments (0)