Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryafatiye mu karere ka Rutsiro umusore w’imyaka 19 y’amavuko wari ugiye gukorera undi muntu ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo gikorerwa kuri mudasobwa.
Byabereye mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Kongo Nil mu murenge wa Gihango, ku wa Mbere tariki ya 07 Kanama, ahagana saa tanu z’amanywa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko yafashwe nyuma y’uko bamusanganye ibyangombwa by’undi muntu yari agiye gukorera.
Yagize ati: “Nk’uko bisanzwe mbere y’uko ikizamini gitangira habanza kugenzurwa neza ibyangombwa bya buri muntu wese winjiye mu cyumba gikorerwamo ikizamini. Muri icyo gikorwa rero nibwo byaje kugaragara ko ifoto iri ku ndangamuntu yerekanye itari iye ndetse n’imyirondoro idahura n’iye niko guhita atabwa muri yombi.
Amaze gufatwa yavuze ko nimero yo gukoreraho ikizamini (code) ari iy’umugabo baturanye usanzwe ukorera ubucuruzi mu mudugudu wa Nduba wari wamwemereye kuzamuha ibihumbi 15Frw nyuma yo gutsinda ikizamini.
SP Karekezi yibukije urubyiruko kureka kwishora mu bikorwa nk’ibyo nabo ubwabo bazi ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kugira ngo birinde ingaruka nyinshi zabyo zirimo gufungwa, kudindira mu ishuri no mu zindi gahunda z’iterambere.
Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gihango kugira ngo hakomeze iperereza akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.
Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko
U Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya mbere inama mpuzamahanga yiswe ‘Africa Smart Cities Investment Summit’, izabera i Kigali ku itariki 6-8 Nzeri 2023, ikazaba igamije kureba uburyo hakubakwa imijyi ibereye Abaturarwanda n’Abanyafurika muri rusange. Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama Byatangarijwe mu nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, yahuje inzego za Leta, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, iyi nama ibera i Kigali ikaba ari iyo gutegura iyo […]
Post comments (0)