Inkuru Nyamukuru

Somaliya: Batandatu bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu modoka

todayAugust 9, 2023

Background
share close

Abantu batari munsi ya batandatu bapfuye, abandi 12 barakomereka ubwo igisasu cyaturikanaga imodoka ya minibus ku muhanda uri mu majyepfo ya Somaliya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Mohamed Ibrahim Barre, guverineri w’intara ya Lower Shabelle, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iyo minibisi yari mu rugendo hagati y’imijyi ya Marka na Ooryoley. Guverineri yavuze ko abahasize ubuzima bose ari abasivili, barimo abagore n’abana.

Kugeza ubu nta wigabye icyo gitero, ariko guverineri Ibrahim Barre yavuze ko bikekwa ko cyagabwe n’umutwe w’abarwanyi al-Shabab.

Al-Shabab yakunze kugaba ibitero yibasira guverinema ya Somaliya mu rwego rwo kwihimura ku ngabo z’amahanga ziri muri icyo gihugu kugarura amahoro. Guturitsa ibisasu ku mihanda, ni bumwe mu buryo bwahitanye abantu benshi, al-Shabab yakoresheje mu gihugu.

Uwungirije intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Somaliya, Kiki Gbeho, yabwiye akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU, mu ntangiriro z’uyu mwaka ko al-Shabab ikomeje kubangamira bikomeye amahoro n’umutekano muri Somaliya.

Yakomeje avuga ko hagati y’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2020 kugeza ku ya 31 Ukuboza mu 2021, ONU yamenye ko ibisasu 109 byakoreshejwe mu bitero bya al-Shabab ndetse ko abasivili 865 bahasize ubuzima. Nk’uko raporo ya ONU ibigaragaza 309 barapfuye abandi 556 barakomeretse. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bimwe mu byatumye abayobozi bo mu Majyaruguru birukanwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko mu igenzura abayobozi bamaze iminsi bakora mu Ntara y’Amajyaruguru basanze abayobozi birukanywe batarigeze buzuza inshingano zabo uko bikwiye, kuko ibikorwa bya buri munsi abaturage bakora byubakiye ku irondabwoko n’ivangura, kandi abayobozi bagombye kubafasha kubakira ku bumwe. Uhereye ibumoso : Ramuli Janvier wayoboraga Musanze, Uwanyirigira Marie Chantal wayoboraga Burera na Nzeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga Gakenke Ati “Amakosa bakoze arakomeye kuko batubahirije Itegeko […]

todayAugust 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%