Inkuru Nyamukuru

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rushobora gutangira gutanga umuriro muri uku kwezi

todayAugust 9, 2023

Background
share close

Kompanyi ishinzwe kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ivuga ko hatabayeho ibibazo bya tekiniki, rwatangira gutanga umuriro muri uku kwezi kwa Kanama 2023.

Uru rugomero rwitezweho kongera amashanyarazi mu bihugu by’u Rwanda, DR Congo n’u Burundi

Aganira na RBA, Engineer Munyampeta Emmanuel, yavuze ko imirimo igeze kuri 99.5% ku buryo batangiye igerageza ngo barebe ko umuriro uboneka.

Avuga ko hatabayeho ibindi bibazo bya tekiniki, uru rugomero rwatangira gutanga umuriro muri uku kwezi kwa Kanama.

Ati “Ubu turi mu magerageza ya nyuma yo gutanga umuriro, umushinga ugeze kuri 99.5% urumva ugiye kurangira muri uku kwezi kwa munani ndumva tudatinze waba wabonetse tutagize ibindi bibazo bya tekiniki.”

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzatanga Megawatt 80 zizasaranganywa mu Bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania mu buryo bungana.

Nyamara mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ibikorwa Remezo b’Ibihugu bihuriye kuri uyu mushinga ikabera mu Gihugu cya Tanzaniya tariki ya 20 Kanama 2022 byari byitezwe ko uru rugomero rutangira gutanga umuriro mu mpera za 2022.

Uyu mushinga kandi wagombaga kuba wararangiye mu mwaka wa 2020 ariko uza guhura n’imbogamizi zijyanye na COVID-19.

Uru rugomero nirutangira gukora, ruzongera ingano y’umuriro w’amashanyarazi kuri buri Gihugu, bityo habeho ihangwa ry’imirimo mishya ndetse binazamure urwego rw’inganda ntoya ndetse n’inini.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye abarangije muri RICA gukemura ibibazo bikibangamiye Afurika

Mu birori byo gutanga impamyabumyenyi ku banyeshuri 75 barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA), riri mu Karere ka Bugesera, byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abanyeshuri biga muri iri shuri, guharanira gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara ku mugabane wa Afurika. Bishimiye intambwe bateye Perezida Kagame yitabiriye igikorwa cyo kubaha impamyabumenyi, anabagezaho inama zabafasha gutanga umusanzu wabo mu kubaka umugabane w’Afurika, […]

todayAugust 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%