Mu bugenzuzi buri gukorwa n’intara y’Iburasirazuba mu bigendanye n’isuku bwasize ba gitifu 3 b’ibirenge ndetse n’abagitifu b’utugari gahagaritswe by’agateganyo kubera kutubahiriza neza inshingano z’akazi.
Richard Mutabazi, umuyobozi w’akarere ka Bugesera
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yatangarije Kigali Today ko ari isuzuma barimo bakora nyuma y’ubukangurambaga bw’isuku bwakozwe.
Ati “Ubu turimo kureba inshingano zijyanye no kwita ku isuku kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu abo basanze batarashyize mu bikorwa ibijyanye no kugira isuku agahagarikwa by’agateganyo”.
Umuyobozi w’akarere avuga ko ba gitifu b’imirenge itatu Nyamata, Ntarama na Gashora ndetse n’ab’utugari 10 bahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko ko batirukanywe bakiri mu kazi.
Meya Mutabazi avuga ko hari n’abandi bakozi bo ku rwego rw’akarere bahagaritswe, abo ku rwego rw’utugari, ndetse no kurwego rw’umudugudu.
Abajijwe umubare w’abahagaritswe by’agateganyo uko ungana Meya Mutabazi yasubije ko ari urutonde rw’abantu benshi kandi rugikomeza bitewe n’amakosa bazasanga atarakosowe mu kunoza isuku muri aka karere.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, bakiriye Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire n’itsinda bari kumwe. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bahuye ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire ni we wari uyoboye Ingabo za UN zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), mu gihe cya Jenoside yakorewe […]
Post comments (0)