Abasirikare 6 ba Niger biciwe mu burengerazuba bw’icyo gihugu ku Cyumweru nk’uko byatangajwe n’abayobozi bakuru b’inhabo zishinzwe kurinda imipaka y’igihugu.
Abo basirikare ba Niger bari mu modoka 5 zari zikurikiye abacyekwa ko ari intagondwa, bagwa mu mutego wabo hafi y’ibilometero 20 mu gace kitwa Sanam gaherereye mu burengerazuba bw’igihugu.
Ingabo zishinzwe kurinda imipaka zivuga ko icyo gukorwa cyakozwe n’abakora iterabwoba, bari ku mapikipiki.
Itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’igabo zirinda imipaka y’igihugu bwatangaje ko abo buvuga ko bakoze icyo gukorwa cy’iterabwoba bagera ku 10 bahasize ubuzima bishwe n’ngabo zirwanira ku butaka no mu kirere.
Akarere ka Sanam kari mu ntara Tillaberi mu karere kari ku mupaka hagati y’ibihugu bya Niger, Mali, na Burkina Faso, ahakunda kubera ibitero bitari bike by’intagondwa z’abayislamu.
Tariki 9 Kanama uyu mwaka, abasirikare 5 bashinzwe kurinda imipaka y’igihugu barishwe, abandi 4 barakomereka mu gitero cyakozwe ku birindiro byabo ahitwa Bourkou Bourkou, hafi y’agace kitwa Samira gacukurirwamwo ubutare, nako kari ku mupaka hagati y’ibyo bihugu uko ari bitatu.
Igitabo cy’Amateka y’u Rwanda cyanditswe n’iyari Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu mwaka wa 2016, kivuga ko umugezi wa Nyabarongo wahoze unyura mu Majyaruguru werekeza muri Nili mbere y’iruka ry’ibirunga, mu myaka isaga ibihumbi 100 ishize. Nyabarongo yahoze inyura mu Majyaruguru y’u Rwanda Ibi bivugwa mu mbanzirizamateka n’imiterere y’u Rwanda, kuva mu mwaka wa 1000 mbere y’ivuka rya Yezu kugera muri 700 nyuma y’ivuka rya Yezu, yanditswe na Célestin Kanimba Misago, muri […]
Post comments (0)