Inkuru Nyamukuru

USA: Indege 4 za Gisirikare z’u Burusiya zagaragaye hafi y’ikirere cya Alaska

todayAugust 15, 2023

Background
share close

Igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko cyakurikiraniye bya hafi indege 4 za gisirikare z’u Burusiya, zagaragaye ku Cyumweru ndetse no ku wa mbere mu kirere cyegereye icya reta ya Alaska iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Amerika.

Ishami ribarizwamwo ibijyanye n’umutekano wo mu kirere ku ruhande rwa Amerika yo mu majyaruguru ryatangaje ayo makuru rigaragaza ko izo ndege z’u Burusiya zagumye mu kirere mpuzamahanga, zitigeze zivogera ikirere cy’Amerika cyangwa icya Canada.

Iryo shami ryasobanuye nanone ko atari ubwa mbere u Burusiya bukoreye igikorwa nk’icyo ku mbibi y’ikirere cya Alaska, ndetse ryatangaje ko ibyo bikorwa nta mpungenge biteye.

Mu itangazo iryo shami ryashyizwe hanze, ryavuze ko Amerika yiteguye gufata ingamba zinyuze mu mucyo igihe cyose byaba ngombwa ko irinda umutekano w’Amerika yo mu majyaruguru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impunzi 1,007 zabaga mu nkambi ya Nkamira zimuriwe mu ya Kiziba

Leta y’u Rwanda yajyanye impunzi z’Abanyekongo 1,007 bari mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira, mu nkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi mu kugabanya ubucucike. Inkambi ya Kiziba yakiriye impunzi zaturutse mu ya Nkamira Mu Nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, habarirwa impunzi z’Abanyekongo 6,145 zirimo abagabo 1,254, abagore 1,660 n’abana 3,231 bahunga itotezwa n’iyicarubozo, bakorerwa n’ingabo za Congo, FARDC, hamwe n’imitwe yitwaza intwaro yifatanyije na FDLR, muri Kivu […]

todayAugust 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%