Inkuru Nyamukuru

Abamotari basabwe gukora kinyamwuga bubahiriza amategeko y’umuhanda no gukorana na Polisi

todayAugust 16, 2023

Background
share close

Ni ibyagarutsweho mu nama yahuje Polisi y’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) n’abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Ni inama yabereye kuri sitade yitiriwe Pele, i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama, yari igamije kwigira hamwe imbogamizi bahura nazo n’icyakorwa ngo impanuka zo mu muhanda zigabanuke.

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bari mu bakoresha umuhanda bakunze guteza impanuka nyinshi zimwe muri zo zigahitana ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yavuze ko buri munsi habaho impanuka zo mu muhanda ziri hagati ya 13 na 15 zikorwa n’abamotari, aho abagera kuri bane bazitakarizamo ubuzima.

Umwaka ushize, mu bantu barenga 650 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda babaruwe mu gihugu, 150 muri bo bagendaga kuri moto.

Kuva muri Mutarama kugera muri Kamena uyu mwaka, mu Rwanda abagera kuri 380 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda, zanakomerekeje bikomeye abagera kuri 340 mu gihe abakomeretse byoroheje ari ibihumbi bine.

DIGP Sano yavuze ko impanuka nyinshi ku bamotari ziterwa no kunyuranaho nabi, kugenda nabi mu muhanda, umuvuduko ukabije, kutubahiriza ibyapa n’amatara yo ku muhanda, inzira z’abanyamaguru n’imirongo bambukiramo umuhanda (zebra crossing).

Yagize ati: “Hari impinduka nyinshi zagiye zibaho mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda ariko haracyari abamotari bacye bagikora amakosa nabo bakwiye gucikaho burundu impanuka zikarushaho kwirindwa.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano

DIGP Sano yabasabye kurangwa na disipulini n’indangagaciro birinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka kuri bo ndetse no ku bandi basangiye umuhanda.

Yagaragaje ko akazi ko gutwara moto kagira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu nk’isoko y’umurimo, kwinjiza umusoro no gutunga imiryango yabo, asaba ko bagomba kwerekana isura nziza y’ubunyamwuga n’imyitwarire myiza kandi bijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati: “Dukeneye abantu bazima mu Rwanda, bakoresha umuhanda utekanye. Polisi izakomeza kubashyigikira no kubatera inkunga, aho biri ngombwa, ariko na none murasabwa gushyira imbere umutekano wo mu muhanda, mukihatira kuwusigasira kandi mugakorana na Polisi kugira ngo umuhanda urusheho kunogera buri wese uwukoresha.”

Yakomeje avuga ko kudacana amatara nabyo ari ikibazo kigira uruhare mu mpanuka, abasaba kubahiriza amabwiriza arebana no gucana amatara.

Amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo avuga ko; amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Mu bikorwa byakozwe ku wa Mbere no ku wa Kabiri mu Mujyi wa Kigali gusa, hafashwe amapikipiki 237 atari acanye amatara mu rwego rwo kubahiriza ambwiriza arebana no gucana amatara ku binyabiziga.

DIGP Sano yabibukije kwitwaza ibyangombwa byose bisabwa nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, uruhushya rwo gutwara abantu ndetse n’icyemezo cy’ubwishingizi no kwirinda kubikoresha nabi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagarutse ku ruhare rw’abatwara abagenzi kuri moto mu guteza imbere ubukerarugendo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Yagize ati: “Mu mezi atatu ashize, twakiriye abantu benshi basura igihugu cyacu kandi bagaragaje moto nk’uburyo bworoshye bwo gutwara abantu.”

Yunzemo ati: “Twakiriye kandi amatsinda yaje azanywe no kwiga ibijyanye n’imikorere y’abamotari, n’uko abakoresha moto bubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda.”

Yakomeje agira ati: “Twagize ingero kandi z’abanyamahanga basuye u Rwanda bakabasha guhanahana na bagenzi babo n’inshuti, nimero z’abamotari bagiye babatwara bakiri mu gihugu, biturutse ku kuba barahawe serivisi nziza. Ibi ni byo bikenewe kuri buri wese utwara abagenzi kuri moto.”

Yakomoje no ku bindi byiza byagaragaye, aho abamotari bagiye bafasha abanyamahanga basura u Rwanda mu guhaha, abasaba guharanira guhora ari abizerwa.

Umuyobozi w’Umujyi yabashishikarije kwitabira gutanga ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé) gukorera mu makoperative no gukorana n’inzego z’umutekano mu kurwanya imyitwarire iteza impanuka zo mu muhanda ndetse n’ibindi byaha.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA, Emile Patrick Baganizi

Mu bibazo bagaragaje, abamotari bagarutse ku kibazo cya parikingi nkeya, umuyobozi w’Umujyi abasezeranya ko kiri hafi gukemuka hashyirwaho izindi mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.

Isuku nayo iri mu byagarutsweho aho abayobozi bashishikarije abamotari guharanira kugira isuku, banemererwa guhabwa amajile abiri kuri buri muntu mu gihe cya vuba.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA, Emile Patrick Baganizi yavuze ko ivugururwa ry’amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, riherutse gukorwa ryayagabanyije hagasigara atanu, ryari rigamije koroshya serivisi batanga, gusubiza ibibazo byabo no kunoza imikorere.

Mu Karere ka Nyarugenge n’aka Gasabo habarizwa amakoperative abiri, mu gihe mu Karere ka Kicukiro hari Koperative imwe, aho buri Koperative ifite Komite nyobozi na Komite ngenzuzi zatowe n’abamotari.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abasirikare 17 ba Niger baguye mu gitero cy’abajihadiste

Igisirikare cya Niger cyatangaje ko abasirikare bacyo 17 baguye mu gitero cyagabwe n'abakekwa kuba abarwanyi b'intagondwa z’aba jihadiste. Igisirikare cya Niger cyavuze ko icyo gitero cy’ejo ku wa kabiri cyakomerekeyemwo abasirikare 20, muri bo harimo batandatu bakomeretse cyane. Ni igitero cyabereye mu gace kitwa Koutougou, gaherereye mu karere ka Tillaberi, kari ku mupaka Niger ihana na Mali ndetse na Burkina Faso. Mu itangazo ry'igisirikare cya Niger, cyemeje ko nacyo cyahitanye […]

todayAugust 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%