Inkuru Nyamukuru

Abasirikare 17 ba Niger baguye mu gitero cy’abajihadiste

todayAugust 16, 2023

Background
share close

Igisirikare cya Niger cyatangaje ko abasirikare bacyo 17 baguye mu gitero cyagabwe n’abakekwa kuba abarwanyi b’intagondwa z’aba jihadiste.

Igisirikare cya Niger cyavuze ko icyo gitero cy’ejo ku wa kabiri cyakomerekeyemwo abasirikare 20, muri bo harimo batandatu bakomeretse cyane. Ni igitero cyabereye mu gace kitwa Koutougou, gaherereye mu karere ka Tillaberi, kari ku mupaka Niger ihana na Mali ndetse na Burkina Faso.

Mu itangazo ry’igisirikare cya Niger, cyemeje ko nacyo cyahitanye intagindwa zirenga 100 mu bagabye icyo gitero. Abagikoze bari ku mapikipiki nk’uko igisirikare cya Niger, cyakomeje cyibisobanura.

Icyo gitero kibaye mu gihe Niger ihanganye n’ibibazo birimo ibya kudeta iheruka kuba muri icyo gihugu.

Abayobozi b’ingabo bo mu bihugu byo mu muryango w’ubukungu uhuza Ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO, bazahurira muri Ghana kuri uyu wa kane no ku wa gatanu w’icyi Cyumweru mu nama yo kurebera hamwe niba bikiri ngombwa ko bohereza ingabo muri Niger, muri gahunda yo gusubiza ubutegetsi Perezida Mohamed Bazoum.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyarwenya Patrick Salvado arifuza guhura na Perezida Kagame

Umunyarwenya ukomoka muri Uganda, Patrick Salvado Idringi uri no mu bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, yavuze ko inzozi ahorana mu buzima ari uguhura na Perezida Paul Kagame. Umunyarwenya Patrick Salvado Idringi arifuza gukabya inzozi zo guhura na Perezida Kagame Patrick Salvado, yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yofashishije amagambo Perezida Kagame aherutse kuvugira mu muhango wo gutangiza iserukiramuco rya Giants Of Africa ku Cyumweru tariki 13 Kanama […]

todayAugust 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%