Mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Gacurabwenge Akagari ka Kigembe Umudugudu wa Buhoro, tariki 16 Kamena 2023 habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye abantu 5 barakomereka bikomeye, abandi 13 bakomereka byoroheje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko iyo mpanuka yaturutse ku ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Byiringiro André wavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, ageze ku Kamonyi ata umukono we agonga imodoka ya ‘Coaster’ itwara abagenzi yavaga i Kigali igana i Muhanga abantu bose bari muri ‘Coaster’ barakomereka.
SP Habiyaremye avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro bitandukanye bya CHUK, Kibagabaga, Remera-Rukoma no ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.
SP Habiyaremye avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba bapimye umushoferi wari utwaye ikamyo ngo harebwe impamvu yataye umukono we niba byaba byaturutse ku kuba yanyoye ibisindisha basanga byatewe n’umuvuduko mwinshi.
Abaraperi bakomoka muri Afurika y’Epfo, Nasty C na Cassper Nyovest bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe ‘Ferwaba All Star Game Concert’ kizabera muri BK Arena tariki 23 Nzeri 2023. Abaraperi bakomeye ku mugabane wa Afurika bagiye gutaramira mu Rwanda Iki gitaramo batumiwemo na Ferwaba kizahuzwa n’umukino w’ishiraniro wa ‘All Star Game 2023’ ndetse kikaba kiri no mu bigize urugendo rw’ibitaramo bizenguruka Isi bise “African Throne World Tour”. Mu kwezi gushize kwa […]
Post comments (0)