Inkuru Nyamukuru

Umusirikare wa Amerika yahungiye muri koreya ya Ruguru

todayAugust 16, 2023

Background
share close

Koreya ya Ruguru yavuze ko umusirikare w’Amerika Travis King yinjiye ku butaka bwayo mu kwezi gushize kubera gufatwa n’ivanguraruhu mu gisirikare.

Uwo musirikare w’imyaka 23, w’ipeti rya private, bivugwa ko yahungiye muri Koreya ya Ruguru tariki ya 18 Nyakanga uyu mwaka, ubwo yari ari mu bakerarugendo bari bagiye gusura agace ko ku mupaka, kazwi nka ‘Demilitarised Zone’ (DMZ), gatandukanya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo.

Ibitangazamakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru byatangaje ko Private King yemeye ko yambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko ashaka ubuhungiro.

Amerika itangaza ko irimo kugerageza gukora ibiganiro bigamije ko Private King arekurwa, ifashijwe n’itsinda ry’umuryango w’abibumbye, rishinzwe ibikorwa byo muri ako gace ko ku mupaka, rinafite umurongo wa telefone utaziguye rivuganaho n’igisirikare cya Koreya ya Ruguru.

Kuri uyu wa gatatu ubwo yasubizaga ku makuru yatangajwe na Koreya ya Ruguru, Umuyobozi muri minisiteri y’ingabo z’Amerika yavuze ko icyihutirwa kuri bo ari ukuzana Private King mu rugo mu mutekano binyuze mu nzira zose zihari. Nk’uko inkuru ya BBC ibitangaza.

Ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya Ruguru byatangaje ko “Mu iperereza, Travis King yemeye ko yari yarafashe icyemezo cyo kuza muri DPRK [Koreya ya Ruguru] kubera ibyiyumviro bibi yari amaze igihe yifitemo ku gufatwa nabi no ku ivanguraruhu mu gisirikare cy’Amerika.”

Yanavuze ko ashaka gusaba ubuhungiro muri DPRK cyangwa mu kindi gihugu, kuko yatengushywe na sosiyete y’Amerika irimo ubusumbane.

Private King, impuguke mu butasi, ari mu gisirikare cy’Amerika kuva muri Mutarama mu 2021. Yari ari muri Koreya y’Epfo muri gahunda yo kuba ahimuriwe mu rwego rw’akazi.

Mbere yo kwambuka umupaka, yamaze amezi abiri afungiye muri gereza yo muri Koreya y’Epfo ku birego byo kurwana, afungurwa ku itariki ya 10 Nyakanga. Yari yitezwe gusubira muri Amerika n’indege kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw’imyitwarire.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Batatu bafunzwe bakekwaho kwica umwana nyuma yo kumusambanya

Ku wa 10 Kanama 2023, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, rwemeje ko abagabo batatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umwana w’umukobwa bamaze kumusambanya, bakurikiranwa bafunze. Ubushinjacyaha buvuga ko abo bagabo uko ari batatu, icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 21 Nyakanga 2023, mu masaha ya mu gitondo mu ishyamba riri mu Mudugudu wa Kanyetonga, Akagari ka Cyarubare, Umurenge wa Kabare ho mu Karere ka Kayonza. Buvuga ko mbere yo kwica […]

todayAugust 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%