Senegal yatangaje ko ubwato bwari butwaye abimukira barenga 100, abagera kuri 60 baburiwe irengero nyuma y’aho Ubwato barimo bwiyubitse ku nkombe za Cap Vert, mu nyanjya ya Atalantika.
Ubwo bwato bwahagurutse muri Senegali kw’itariki ya 10 burimo abagenzi 101. Kugeza ubu abagera kuri 38 barimo abana bane ni bo bamaze gutabarwa. Hari ubwoba ko abandi barenga 60 baba bapfuye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko abatabawe bari ku kirwa cya Sal cya Cap Vert, aho Senegali irimo gukorana n’abayobozi baho, kugirango abo bantu basubizwe iwabo.
Inzira yo mu mazi y’inyanja y’Atalantika ihera ku nkombe z’uburengereza bw’Afurika yerekeza mu birwa bya Canaries, ikunze gukoreshwa n’abimukira b’abanyafurika kugirango bagere muri Esipanye.
Ni imwe mu nzira zigwamo abantu benshi kw’isi. Ndetse mu bihe by’impenshyi, nibwo haba hari abagenzi benshi.
Umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku bimukira OIM, Safa Msehli, yavuze ko inzira zitekanye kandi zisanzwe ku bimukira, zabuze, bikaba ari byo biha uburyo abajyana ubantu mu buryo butemewe n’amategeko kubashyira mu nzira zibaviramo urupfu.
Yongeyeho ko OIM irimo gushakisha amakuru kandi ko batarabona ibisobanuro ku bijyanye n’iyo mpanuka.
Abantu byibura 559 bapfuye bagerageza kugera mu birwa bya Canaries mu mwaka wa 2022, mu gihe 126 bapfuye cyangwa baburiwe irengero mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, aho habaruwe amato 15 yashwanyaguritse, nk’uko amakuru yatanzwe na OIM abitangaza.
Mu mpera za Nyakanga uyu mwaka abantu 15 bararohamye ubwo ubwato bwari butwaye abimukira bwiyubikaga ku nkombe hafi y’umurwa mukuru wa Senegali, Dakar.
Mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry’ubukungu, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kiva kuri 7% kigera kuri 7,5%. Guverineri wa BNR, John Rwangombwa Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga yateranye ku wa gatatu. Iyi nama ni yo igena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari […]
Post comments (0)