Mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry’ubukungu, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kiva kuri 7% kigera kuri 7,5%.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga yateranye ku wa gatatu. Iyi nama ni yo igena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.
Mu Gashyantare uyu mwaka, iyi nyungu fatizo yari yashyizwe kuri 7% ivuye 6.5%. Igipimo cya 7% ni nacyo yagumishijweho muri Gicurasi uyu mwaka.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko inyungu fatizo ya BNR yagiye izamuka mu myaka yashize, ikava kuri 4 ikagera kuri 7,5%.
Yagize ati: “Amadovise akenerwa uyu munsi ni menshi kurusha ayaboneka bigatuma igiciro cyayo kigenda kizamuka. Ikindi ni ku rwego mpuzamahanga kubera ibyemezo byafashwe na Amerika ku kuzamura inyungu fatizo, ifaranga ry’abanyamerika ryakomeye ku mafaranga y’ibindi bihugu.”
Yakomeje avuga ko nka Banki nkuru icyo icyo Ari ugukurikirana imikorere ku rwego rwisoko ryimari n’ivunjisha ko hatazamo ba rusahurira mu nduru, ndetse biba ngombwa ko hongerwa amadovize yahabwaga amabanki, ava kuri miliyoni 5 ku Cyumweru agera kuri miliyoni 10 z’amadovize.
Umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu agaragaza ko mu myaka ibiri ishize, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byazamutse cyane ku buryo byikubye hafi inshuro eshatu ibyo rwoherezayo.
Kuri ubu, ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, BNR itangaza ko kiyongereyeho 12,7%.
BNR itangaza ko yiteze ko ibiciro ku masoko bizagabanuka bikagera nibura munsi ya 8% mu gihe umwaka utaha uzasiga biri hafi kuri 5%.
Ubuyobozi mu Ntara y’Iburasirazuba bwatangaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bumaze kwangiza imiyoboro y’amazi ifite agaciro kabarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 800Rwf mu Karere ka Gatsibo honyine. Ubuyobozi buvuga ko bwafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo mu turere twose tw’iyi Ntara. Iyi miyoboro y’amazi yangijwe ni iyo mu mirenge ya Muhura na Gasange mu tugari twa Taba, Viro, Kigabiro, na Bibare. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangaje ko […]
Post comments (0)