Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda

todayAugust 17, 2023

Background
share close

Einat Weiss yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, impapuro zimwemerera guhagararira Israel mu Rwanda.

Minisitiri Biruta yakira impapuro za Ambasaderi wa Israel mu Rwanda

Ni umuhango wabaye ku wa Gatatu tariki tariki 16 Kanama 2023.

Einat Weiss aje asimbura Dr Ron Adam wari umaze imyaka hafi itanu ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda.

Mu 2018 nibwo Dr Ron Adam yabaye Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, atangirana na Ambasade y’icyo gihugu yafunguwe bwa mbere mu Rwanda muri Gicurasi 2019.

Einat Weiss, Ambasaderi mushya wa Leta ya Israel mu Rwanda, azaba afite icyicaro i Kigali.

Ambasaderi Einat yabaye umujyanama ushinzwe ibya Politiki muri Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagati ya 2016 na 2019.

Mbere yaho yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel nk’umujyanama, hagati ya 2010 na 2013 yabaye umuvugizi, ushinzwe itumanaho n’umujyanama muri Ambasade ya Israel muri Australia.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

John Mirenge yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri UAE

John Mirenge yashyikirije Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi mushya mu bihugu by’Abarabu. Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, mu ngoro ya Qasr Al Watan iherere i Abu Dhabi.Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Mirenge yagaragaje ko mu nshingano ze aziyemeza guteza imbere ubufatanye busanzweho, hagati y’ibihugu byombi no ku rwego […]

todayAugust 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%