Inkuru Nyamukuru

RDC: Ubwato bwari butwaye abagera kuri 300 bwarohamye mu mugezi wa Lukeni

todayAugust 17, 2023

Background
share close

Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abayobozi baracyashakisha abarokotse nyuma y’uko ubwato butwaye abantu bagera hafi kuri 300 burohamye mu ntara ya Mai-Ndombe mu burengerazuba bw’igihugu.

Umubare watanzwe n’abayobozi ni uko abantu barindwi ari bo bapfuye ariko abahatuye bakaba bafite ubwoba ko ushobora kwiyongera.

Ubwo bwato, bwari butwaye abantu n’ibicuruzwa, bwarohamye ku wa kabiri ubwo bwari burimo kujyana abantu mu byaro bitandukanye bunyuze mu mugezi wa Lukeni.

Ababibonye bavuze ko igihimba cyabwo kibaje mu giti cyacitsemo kabiri, bituma ubwo bwato burohama.

Benshi mu bari baburimo bari abakozi ba leta bari barimo berekeza mu mujyi wa Kutu uri hafi aho, ngo bakorerwe igenzura risanzwe rikorwa.

Abayobozi bavuze ko bamaze kubona imirambo igera kuri irindwi ndetse babasha no gutabara abandi benshi. Ariko Umukuru wa Polisi muri ako gace yatangarije ibiro ntaramakuru AP, ko abantu nibura 18 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye.

DR Congo ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika birangwamo amazi magari menshi. Ariko iki gihugu nta bikorwa-remezo bikwiye gifite, ndetse ntigifite n’uburyo bw’umutekano mu bakoresha inzira zo mu mazi.

Izi mpanuka ahanini zikaba zikunze guturuka ku kuba ubwato bukoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu buba bwikoreye kurenza ubushobozi no kuba butitabwaho uko bikwiye.

Mu mwaka wa 2019, imirambo nibura 30 ni yo yabonetse nyuma yuko ubwato bwari butwaye abantu 400 bubirindutse mu ntara ya Mai-Ndombe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda

Einat Weiss yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, impapuro zimwemerera guhagararira Israel mu Rwanda. Minisitiri Biruta yakira impapuro za Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ni umuhango wabaye ku wa Gatatu tariki tariki 16 Kanama 2023. Einat Weiss aje asimbura Dr Ron Adam wari umaze imyaka hafi itanu ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda. Mu 2018 nibwo Dr Ron Adam yabaye Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, atangirana […]

todayAugust 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%