Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Habonetse ibisasu mu murima w’abaturage

todayAugust 17, 2023

Background
share close

Abaturage batuye mu Kagari ka Makurizo ho mu Mudugudu wa Nyamugari mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavumbuye ibisasu byari bihishwe muri ako gace.

Ibisasu byabonetse ahahoze ibirindiro by’Abacengezi muri Cyanzarwe

Mu gitondo tariki 16 Kanama 2023 umwe mu bahatuye avuga ko yagiye gushaka amabuye mu murima we, atungurwa no kubona ikirundo cy’ibisasu bihishe muri shitingi.

Habonetse ibisasu 22 hamwe n’ibizingo by’insinga byari kumwe, abaturage bahatuye bakeka ko byaba byarasize bihishwe n’abacengezi bari bahafite ibirindiro mu gihe cy’intambara y’abacengezi.

Mvano Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ni umwe mu bakoze muri Cyanzarwe mu gihe cy’Intambara y’abacengezi. Aganira na Kigali Today, yatangaje ko agace kabonetsemo ibisasu kari gasanzwe gakorerwamo n’abacengezi bari bakuriwe n’uwitwaga Major Mahoro, ariko baje gutsindwa bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Kariya gace karimo abacengezi baje gutsindwa mu mpera z’umwaka wa 1998 kugera mu ntangiriro z’umwaka wa 1999 mu kwezi kwa kabiri.”

Mvano yabwiye Kigali Today ko kugira ngo abacengezi batsindwe habayeho igikorwa cy’uko abaturage bitandukanya n’abacengezi.

Ati “Habaye gusaba abaturage kwitandukanya n’abacengazi, bajyanwa kuri Paruwasi ya Busasamana, nyuma bajyanwa Kanzenze, byorohera ingabo z’u Rwanda kurwanya abacengezi babuze abaturage bari basanzwe babafasha, basubira muri Congo.”

Gutsindwa kw’abacengezi byatumye bahisha ibyo bari bafite batashoboye guhungana, harimo amasasu basize batabye mu Rwanda, intwaro basize batabye, ndetse mu Murenge wa Cyanzarwe si ubwa mbere habonetse intwaro zishaje zitaburuwe zari zarahishwe.

Intambara y’abacengezi yabaye mu Rwanda kuva mu 1997 kugera mu 1999 mu bice byahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, Gisenyi na Kibuye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Ndababonye yahamijwe icyaha cyo kwica atabishaka ahanishwa gufungwa umwaka umwe

Urukiko rw’ibanze rwa Muhanga rwahamije Ndababonye Jean Pierre Alias Kazehe, icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, abana 10 barohamye muri Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro. Ndababonye yahamijwe icyaha cyo kwica atabishaka ahanishwa gufungwa umwaka umwe Ndababonye yakatiwe gufungwa umwaka umwe no kwishyura ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50Frw, asonerwa amagarama y’urukiko 10.000Frw. Ndababonye wasomewe urubanza atari ku rukiko kuko byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, yaburanishijwe ku wa 08 Kanama 2023 mu […]

todayAugust 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%