Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Einat Weiss yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

todayAugust 18, 2023

Background
share close

Ambasaderi mushya wa Leta ya Isiraheri (Israel) mu Rwanda, Einat Weiss, ku Gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse anahashyira indabo.

Ambasaderi Einat Weiss yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Einat Weiss, yasobanuriwe amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka ndetse n’uko Abanyarwanda bakomeje kwiyubaka.

Nyuma yo gusobanurirwa amavu n’amavuko ya Jenoside, Ambasaderi Einat Weiss yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye ndetse yihanganisha Abarokotse Jenoside.

Ati “Nihanganishije Abarokotse Jenoside ndetse n’imiryango yabo. Uyu munsi nasuye Urwibutso rwa Jenoside maze nibonera ubugome ndengakamere bwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Yavuze ko itsembabwoko ryabereye mu Rwanda, ari igisekuru cya gatatu cya Jenoside, ibigaragaza kunanirwa gukabije mu kurengera ikiremwa muntu, ndetse ko bidakwiye kuzongera kubaho ukundi.

Ambasaderi Einat asuye Urwibutso nyuma yuko ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, impapuro zimwemerera guhagararira Isiraheri mu Rwanda, asimbuye Ambasaderi Ron Adam wari kuri izo nshingano kuva Ambasade yafungurwa mu Rwanda muri 2018.

Ambasaderi Einat yabaye umujyanama ushinzwe ibya Politiki muri Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagati ya 2016 na 2019.

Mbere yaho yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel nk’umujyanama, hagati ya 2010 na 2013 yabaye umuvugizi, ushinzwe itumanaho n’umujyanama muri Ambasade ya Israel muri Australia.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abimukira 60 baburiwe irengero nyuma y’aho Ubwato barimo burohamye

Senegal yatangaje ko ubwato bwari butwaye abimukira barenga 100, abagera kuri 60 baburiwe irengero nyuma y'aho Ubwato barimo bwiyubitse ku nkombe za Cap Vert, mu nyanjya ya Atalantika. Ubwo bwato bwahagurutse muri Senegali kw’itariki ya 10 burimo abagenzi 101. Kugeza ubu abagera kuri 38 barimo abana bane ni bo bamaze gutabarwa. Hari ubwoba ko abandi barenga 60 baba bapfuye. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko abatabawe bari ku kirwa cya Sal […]

todayAugust 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%