Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

todayAugust 18, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 yakurikiye imyitozo yo kumasha y’Ingabo z’u Rwanda.

Iyi myitozo izwi nka ’Exercise Hard Punch 04/2023’ yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko nyuma yo gukurikira iyi myitozo ya nyuma ya ’Exercise Hard Punch 04/2023’, Perezida Kagame yaboneyeho umwanya, aganira n’abasore n’inkumi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ndetse n’aba ofisiye bakuru bakiri mu mirimo n’abatakiyirimo.

Iyi myitozo kandi yakurikiwe n’abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z’umutekano barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Einat Weiss yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ambasaderi mushya wa Leta ya Isiraheri (Israel) mu Rwanda, Einat Weiss, ku Gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse anahashyira indabo. Ambasaderi Einat Weiss yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Einat Weiss, yasobanuriwe amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka ndetse n’uko Abanyarwanda bakomeje […]

todayAugust 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%