Inkuru Nyamukuru

CEDEAO yemeranyijwe ku gihe ntakuka cyo kohereza ingabo muri Niger

todayAugust 20, 2023

Background
share close

Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO watangaje ko wamaze kwemeza igihe ntakuka cyo kohereza ingabo zo kugarura ubutegetsi bwa demokarasi muri Niger, mu gihe imishyikirano yaba inaniranye burundu.

CEDEAO yavuze ko itazaguma mu mishyikirano ubuziraherezo n’abakuru b’igisirikare cyahiritse ku butegetsi perezida Mohamed Bazoum. Ni nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje abakuru b’ingabo mu bihugu bigize uwo muryango bateraniye i Accra muri Ghana aho basuzumaga ibikenewe ngo bohereze ingabo muri Niger n’uburyo bukwiriye bishobora gukorwamo.

Komiseri wa CEDEAO ushinzwe ibikorwa bya politike, amahoro n’umutekano Abdel-Fatau Musah yemeje ko uwo munsi wumvikanyweho ariko atari buwutangaze, gusa avuga ko amarembo agifunguye ku nzira y’amahoro kandi ubusanzwe ari yo yifuzwa.

Gusa abakuriye igisirikare cyafashe ubutegetsi ku ngufu muri Niger, ntacyo baratangaza kuri iyo ngingo. Ibyinshi mu bihugu 15 bigize CEDEAO byiteguye gutanga ingabo zo kohererwa muri Niger keretse Mali, Burkina Fasso, Guinea na Cape Verde nk’uko bitangazwa na CEDEAO.

Uyu muryango wamaganye rugikubita ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Niger ribaye irya karindwi mu myaka itatu ishize kuruta uko wabigenje ahandi hose byabaye muri icyo gihe. Wari wavuze ko utazongera kwihanganira ihirikwa ry’ubutegetsi ahandi aho ariho hose mu bihugu biwugize ariko ijambo ryawo ritangiye gukemangwa

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro karenga Miliyoni 100Frw

Mu gikorwa ngarukamwaka gihuriweho n’inzego zitandukanye cyakozwe mu gihugu hose kizwi nka 'Operation Usalama’, kigamije gukura ku isoko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe mu Rwanda, ibya magendu n’ibyarengeje igihe, hafashwe ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100 (hafi USD 84,850). Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 9, cyakozwe mu gihe cy’iminsi itanu, kuva ku wa Mbere tariki 14 kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023. Ibikorwa nk’ibi bikorwa mu […]

todayAugust 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%