Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyagaragaje ko Uturere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba n’akandi kamwe ko mu Majyepfo ari two twibasirwa n’ibiza kurusha utundi mu Gihugu. Ni urutonde ruriho n’utundi turere twose aho tugabanyije mu byiciro bitatu bitewe n’uburyo dusumbana mu kwibasirwa n’ibiza. Ni amakuru azashingirwaho mu ivugurura ry’amabwiriza y’ubwubatsi mu Gihugu hose azatangira gukurikizwa mu mwaka utaha.
Ibi bikubiye muri raporo y’izusuma yashyizwe ahagaragara ku wa 18 Kanama 2023 n’Ikigo gishinzwe Imiturire.
Uturere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu, Rusizi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyamagabe mu Majyepfo ni two tuza mu cyiciro cya mbere mu kwibasirwa n’ibiza mu buryo bukabije.
Ni mu gihe utuza mu cyiciro cya kabiri; ni ukuvuga utwibasirwa n’ibiza mu buryo budakabije cyane ari Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge two mu Mujyi wa Kigali na Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana turi mu Ntara y’Iburasirazuba. Icyiciro cya gatatu ari cyo kirimo Uturere twibasirwa n’ibiza mu buryo bugereranyije harimo Nyagatare, Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo, Gisagara, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Ruhango, Ngororero na Nyabihu turi mu Ntara enye z’Igihugu.
Ikigo gishinzwe imiturire muri iyi raporo gisobanura ko yakozwe hagamijwe kubungabunga ibidukikije hanozwa ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka. Nanone kandi amakuru ari muri iyi raporo azashingirwaho mu mabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda ari kuvugururwa akaba azatangira gukurukizwa mu mwaka utaha.
Raporo igira iti: “Aho u Rwanda ruherereye mu Burengerazuba bwa Rift Valley, hakunze kwibasirwa n’imitingito. Nk’Igihugu kiri kugira imijyi yaguka cyane, ingaruka ziterwa n’ibiza zariyongereye zigabanya iyubahirizwa ry’ingamba zikwiriye za gahunda z’imijyi ndetse n’ibikorwa by’ubwubatsi. Ubugenzuzi n’amabwiriza bugamije kumenya neza niba inyubako zishoboye guhangana n’ingaruka z’ibiza; ibyo bikarengera ubuzima bw’abantu kandi bakanagabanya igihombo mu by’ubukangu”.
Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagejeje ku basore n’inkumi ba RDF ubwo basozaga imyitozo ihambaye yo kumasha, yavuze ko RDF itabereyeho gushoza intambara, ahubwo ibereyeho kwirinda no kurinda amahoro hano iwacu n’ahandi hose ijya. Ni imyitozo yo kumasha yahabwaga y’Ingabo z’u Rwanda izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023 yasojwe ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023 mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare […]
Post comments (0)