Inkuru Nyamukuru

Mali: Abantu 21 baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro bataramenyekana

todayAugust 20, 2023

Background
share close

Muri Mali abantu bitwaje intwaro bateye kimwe mu byaro bigize akarere ka Mopti kazahajwe n’ibikorwa by’umutekano muke, bahitana abasivili 21 nkuko byatangajwe n’ababibonye.

Bamwe mu babonye ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bavuze ko aba bataramenyekana baje bagambiriye icyaro cy’ahitwa Yarou hafi y’umujyi wa Bandiagara. Uretse abo 21 bahasize ubuzima abandi 11 bakomeretse. Nta tsinda cyangwa umutwe uwo ari wo wose wari wigamba icyo gitero.

Iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika gihanganye n’ibibazo by’umutekano muke ufitanye isano n’imitwe y’iterabwoba ya al Qaeda na leta ya Kiyisilamu byashinze imizi mu majyaruguru kuva mu mwaka wa 2012 ubwo abo mu bwoko bw’Abatuareg bashakaga kugira igihugu cyabo cyigenga.

Kuva icyo gihe imitwe y’abitwara gisirikare yakwiriye mu karere ka Sahel yigarurira ibice bitandukanye, ihitana ababarirwa mu bihumbi ikura mu byabo ababarirwa muri za miliyoni.

Ibibazo by’umutekano ukomeje kuzamba muri Mali byabaye urwitwazo rw’ihirikwa ry’ubutegetsi muri icyo gihugu inshuro ebyiri zose kuva mu mwaka wa 2020. Abasirikare bahiritse ubutegetsi bacanye umubano n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika basaba ubufasha ku bacanshuro b’Abarusiya.

Kuba mu kwezi kwa gatandatu baravuze ko ingabo za ONU zishinzwe kurinda mahoro zigomba kuhava byateye impungenge abatari bake ko iki gihugu gishobora kurushaho kugira ibibazo by’umutekano muke.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda zinatanga serivisi z’ubuvuzi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze umuganda zitanga na serivisi z’ubuvuzi mu bikorwa bigamije ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya. Ni ibikorwa byabaye tariki 19 Kanama 2023, bikozwe n’amatsinda atatu agizwe na batayo ya RWANBATT-3, RWANBATT-1 ndetse n’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (Rwanda Aviation Unit 11/RAU-11). Uretse Ingabo z’u Rwanda, ni ibikorwa byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage mu gusukura ibice bitandukanye […]

todayAugust 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%