Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 32, wari ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’uruhimbano n’ibihumbi 37 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.
Yafatiwe mu mudugudu w’Akisoko, akagari ka Nyamugari, mu murenge wa Gatsata, ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama, ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’umukozi ukora akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefone wo mu kagari ka Nyamugari ko hari umugabo umwishyuye akoresheje amafaranga y’amiganano nyuma yo kumwoherereza kuri konte ye ya telefone, angana n’ibihumbi 37 Frw.”
Akomeza agira ati: “Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze basanga koko amafaranga yari amwishyuye agizwe n’inoti 6 za bitanu n’inoti 7 z’igihumbi ari amiganano, banamusatse bamusangana Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwo ku rwego rwa B rw’uruhimbano, ahita atabwa muri yombi.”
Nyuma yo gufatwa yavuze ko ari undi muntu wamwishyuye ayo mafaranga atigeze avuga imyirondoro ye, ntiyanagaragaza uko yabonye urwo ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda, wagaragaje impungenge z’uko Bibiliya ishobora kubura ndetse ubu ikaba yaratangiye guhenda, bitewe n’uko yatakaje abaterankunga. Antoine Cardinal Kambanda ahangayikishijwe no guhenda kwa Bibiliya Kuva mu myaka ya 1977 Abanyarwanda ngo bari basanzwe bafite abaterankunga babatangira amafaranga yo kwandika Bibiliya mu Kinyarwanda, kujya kuyicapira mu Bushinwa, Brazil na Koreya ndetse no kuyizana mu Gihugu. Amafaranga buri muntu wifuza Bibiliya yatangaga […]
Post comments (0)