Impamvu kuzimya iyi nkongi byagoranye ni uko nta muhanda ndetse n’utuyira turigeraho duhari, kuko byasabaga ko abazimya babanza kwishakira inzira yo kunyuramo.
Ati “Nta modoka cyangwa moto yabona aho ica kuko ni ishyamba ry’inzitane ritarimo imihanda n’inzira byorohereza abantu kwihuta kurizimya”.
Ku bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iri shyamba, Visi Meya Ndagijimana avuga ko inyamaswa zifite ubushobozi bwo kumenya ko ishyamba ryahiye zigahunga, ariko ibyana byazo bitazi kuguruka no kugenda ndetse n’amagi byo byangiritse.
Perezida Paul Kagame, muri Village Urugwiro, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Philippe Prosper, baganira ku ngamba n’amahirwe y’iterambere ry’iki kigo. Ibiro by’umukuru w’igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023. Mu nama rusange ya BK Group yateranye muri Gicurasi uyu mwaka, yemerejwemo Jean Philippe Prosper nka Perezida mushya w’inama y’ubutegetsi wa BK Group PLC. Asimbuye Marc […]
Post comments (0)