Inkuru Nyamukuru

Meteo Rwanda irasaba abantu kwitegura imvura y’umuhindo

todayAugust 22, 2023

Background
share close

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, arasaba abantu gutangira kwitegura imvura y’umuhindo hirindwa ingaruka zaterwa n’ibiza kuko iyo umuhindo ugitangira ugaragaramo imvura n’umuyaga mwinshi.

Abitangaje mu gihe hirya no hino mu Turere dutandukanye, ubuyobozi burimo gukangurira abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka bakajya gutura ahatabateza ibibazo.

Mu kiganiro yahaye RBA, Aimable Gahigi, avuga ko mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, buri muturage akwiye kwisuzuma akareba ko ahanyuraga amazi hameze neza ku buryo azabasha guhita ndetse n’ibindi bijyanye no kwirinda umuyaga mwishi.

Avuga ko imyiteguro ikwiye kuba mbere aho kwibuka imvura ari uko yatangiye kugwa.

Avuga ko ibipimo bimenyerewe mu gihe cy’itangira ry’umuhindo hagaragara umuyaga mwinshi ariko utumvikana mu gihe cy’izuba ahubwo ubukana bwawo bugaragara mu gihe uvanze n’imvura.

Avuga ko abaturage bakwiye kwisuzuma niba uwo muyaga nta ngaruka uzabagiraho bo ubwabo cyangwa abaturanyi babo bakareba niba ibisenge by’amazu biziritse neza ku buryo umuyaga utazatwara amazu yabo.

Ati “N’ubwo turi mu mpeshyi mwibuke ko irimo irangira kandi ikurikirwa n’imvura. Mu nshingano za mbere rero kwibutsa biba birimo kugira ngo buri wese yisuzume niba hari ibyo akora amenye uburyo abyihutisha ku buryo igihe imvura yazira itamuhungabanya.”

Yavuze ko ubu Meteo Rwanda irimo gutegura iteganyagihe ry’igihembwe cy’umuhindo rikazatangazwa ku wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023.

Umujyi wa Kigali wamaze gukora ubugenzuzi mu Mirenge itandukanye harebwa abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, haboneka imiryango isaga 7,000, irenga 4,200 yamaze kwimurwa, indi irenga 3,000 na yo ikaba irimo kwimurwa muri iyi minsi.

Umujyi wa Kigali unavuga ko abenshi mu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ari abakodesha, bityo ko bakwiye kwimuka bagashaka ahandi bakodesha.

Ni mu gihe kandi ngo ababa bahafite amazu yabo bwite batuyemo haragenewe kubakwa no guturwa bakwiye gusaba icyangombwa bakubaka bigendanye n’uko imiturire yaho imeze, niba inasaba ubuhanga runaka agafashwa kugira ngo ubuzima bwe butajya mu kaga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika na Iran bigiye guhanahana imbohe

Igikorwa cyo guhererekanya imbohe zose hagati ya Irani na Leta zunze ubumwe za Amerika gishobora kumara amezi agera kuri abiri kugira kirangire. Zimwe mu mbohe ibihugu byombi bizahererekanya Irani yabitangaje ku wa mbere ibicishije kuri minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Nasser Kanaani.Ibihugu by'Amerika na Irani byumvikanye guhanahana imbohe kui buri ruhande mu ntangiriro z’uku kwezi. Biteganyijwe ko Irani izaha Amerika abaturage bayo batanu, Amerika nayo ihe Irani abayo batanu.Amasezerano hagati y'Amerika na […]

todayAugust 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%