Algeria yangiye u Bufaransa bufaransa kunyura mu kirere cyayo mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare muri Niger, nyuma ya kudeta yabaye muri iki gihugu tariki 26 Nyakanga.
o kw’itariki 26 y’ukwezi kwa karindwi muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika gikora ku mupaka w’amajyepfo w’Alijeriya.
Byatangajwe ku wa Mbere na radiyo ya Leta. Algeria yagaragaje ko idashyigikiye igikorwa icyo aricyo cyose cya gisirikare muri Niger ndetse yagaragaje ko ishyigikiye dipolomasi mu gusubizaho ubuyobozi bugendera ku itegekonshinga.
U Bufaransa bufite abasirikare bagera mu 1.500 muri Niger bari bariyo mbere ya Kudeta yabaye mu kwezi gushize. Algeria ntiyigeze itatangaje ibikorwa bya gisirikare u Bufaransa bwifuzaga gukoresha ikirere cyayo.
U Bufaransa ntibwigeze bugaragaza ko bushobora kugira uruhare rwa gisirikare mu gukuraho abafashe ubutegetsi muri Niger.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika CEDEAO, mu cyumweru gishize wavuze ko wemeranyijwe ku munsi nyirizina, batifuje gutangaza ushobora gukoreshwa mu ngufu za gisirikare igihe inzira za dipolomasi zananirwa.
Ni ibintu bifatwa nk’ibishobora kuba byarushaho guhungabanya akarere kayogojwe n’ubushyamirane kandi gakennye.
Ku wa kabiri umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’akanama k’amahoro, byatangaje ko Niger yahagaritswe mu bikorwa by’uwo muryango byose uko byakabaye.
Perezida w’Algeria, Abdelmadjid Tebboune, mu ntangiriro z’uku kwezi yagaragaje impungenge igihugu cye gifite ku birebana n’igisubizo cya gisirikare, avuga ko gishobora gukongeza akarere kose ka Sahel kandi ko Algeria itazakoresha ingufu za gisirikare ku bihugu bituranyi byayo.
Iki gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika gifite impungenge z’ibishobora gukurikiraho, nko kuba abimukira bakwisuka ku butaka bwacyo.
Post comments (0)