Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaburiye urubyiruko ruhugira mu masengesho aho gukora ngo bivane mu bukene. Yabasabye gukora bakagira uruhare mu iterambere ryabo badategereje ubibakorera cyangwa ngo bumve ko hari izindi mbaraga bakwiye kwizera zizabibakorera.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu Ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nka YouthConnekt Rwanda, ryizihije kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, Isabukuru y’imyaka 10 rimaze ribayeho.
Yagize ati “Naje kumenya ko urubyiruko nkamwe bagera ku bihumbi bafashe inzira, kandi ngo ni ibintu bibaho buri gihe, iyo mbimenya kare mba narabihagaritse. Mugafata iya mbere mukazinduka, mukamara iminsi itatu mugenda n’amaguru ngo mugiye ahantu habonekewe ariko hajyanye n’ubukene!”
Uru rubyiruko rugera ku 2000 rwateraniye mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo, rwarimo ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda witwa Cpt Michael Nsengiyumva w’imyaka 29 y’amavuko.
Habayeho n’umwanya w’ibibazo no kungurana ibitekerezo
Cpt Nsengiyumva asaba urubyiruko bagenzi be gutanga imbaraga zabo mu gihe bakizifite bakarinda ubusugire bw’Igihugu, cyane ko ari na bo benshi mu Gihugu (bagera kuri 65%).
Ati “Kuba abari hano ndetse n’abandi mwumva ko mwakwambara uyu mwambaro (wa gisirikare) birashoboka ntimugire ubwoba, ndetse amarembo ni magari”.
Perezida Kagame avuga ko umwuga w’Igisirikare abantu bose bawujyamo kuko ngo atari ibijyanye no kurasa cyangwa kuraswa gusa, ndetse ko n’abafite ubumuga bawujyamo mu gihe hari ibindi bashoboye gukora.
Umwe mu bafite ubumuga yakoresheje ururimi rw’amarenga, asaba ko abafite ubumuga bakwemererwa kujya mu gisirikare
Mu mpinduka zabaye mu bagize Guverinoma ku itariki 22 Kanama 2023, Maj Gen Albert Murasira yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA. Maj Gen Albert Murasira Maj. Gen Albert Murasira yahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), nyuma y’uko mu myaka ishize yari ayoboye Minisiteri y’Ingabo, umwanya yavuyeho ku itariki 7 Kamena 2023 asimbuwe na Minisitiri mushya w’iyo Minisiteri, Juvenal Marizamunda. Maj Gen Murasira agizwe Minisitiri wa MINEMA asimbuye […]
Post comments (0)