Inkuru Nyamukuru

Uganda: Perezida Museveni yaciye imyenda ya caguwa

todayAugust 25, 2023

Background
share close

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yaciye imyenda ya caguwa mu gihugu, avuga ko izitira iterambere ry’inganda z’imyenda kandi ko iyo myenda yambawe n’abantu bo mu burengerazuba bw’isi bitabye Imana.

Nk’uko bimeze mu bihugu hafi ya byose by’Afurika, Uganda yatumizaga imyenda myinshi ya caguwa, usanga ikundwa n’abantu benshi kubera ko ihendutse. Ariko abakora imyenda mu gihugu, binubira ko imyenda ishaje yuzuye ku masoko, bigatuma ubushobozi bw’inganda za Uganda bwo gukora imyenda, bugabanuka.

Byibura 70 kw’ijana by’imyenda ihabwa imiryango itanga imfashanyo mu Burayi n’Amerika, birangira igeze ku mugabane w’Afurika, nk’uko umuryango ufasha, wo mu Bwongereza, Oxfam, ubivuga.

Perezida Museveni, ari mu mujyi wa Mbale, ashyira ibuye rya mbere ahazubakwa inganda icyenda hazwi nka Sino-Uganda Mbale Industrial Park, yavuze ko mu gihugu hari abantu bafite ubushobozi bwo gukora imyenda ariko bahura uburyo yinjira ku isoko.

Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, Uganda nayo irimo, mu 2016 wemeranyijwe guca caguwa bitarenze 2019. Kugeza ubu, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyabyubahirije. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikigo Nyafurika cy’Imiti kizatangira gukorera mu Rwanda mu mpera za 2024

Inama ya cyenda y’abagenzuzi mu by’imiti bo ku mugabane wa Afurika yateraniye i Kigali mu Rwanda, yigiye hamwe uburyo ibihugu byose by’uyu mugabane byakwemeza ishyirwaho ry’ikigo Nyafurika cy’Imiti, ibyafasha uyu mugabane kwikorera imiti n’inkingo bitarenze mu 2024. Bahamya ko iki kigo kizagirira akamaro kanini Afurika Ni inama y’iminsi ibiri yateranye ku matariki ya 23 na 24 Kanama 2023, yahurije hamwe abahagarariye ibigo 55 bikora ubugenzuzi bw’imiti mu bihugu bya Afurika, […]

todayAugust 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%