Umucamanza wo ku rwego rw’igihugu mu mujyi Washington kuri uyu wa mbere yagennye tariki 04 Werurwe 2024, nk’umunsi Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agomba gutangira kuburanishwa.
Ni ku birego akurikiranweho byo kugerageza kuburizamo ibyavuye mu matora ya 2020 ngo akunde agume ku butegetsi.
Mu kugena iyi tariki ya rumwe mu manza enye zitegereje Donald Trump, umucamanza Tanya Chutkan yavuze ko abaturage bafite uburenganzira bw’uko iki kibazo gikemuka vuba kandi neza.
Mbere yo kugena iyi tariki, umucamanza yavuze ko Donald Trump agomba guhuza uru rubanza n’ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Umushinjacyaha wihariye Jack Smith yari yasabye ko uru rubanza rwatangira ku ya 2 Mutarama 2024, ni ukuvuga amezi 11 mbere y’umunsi w’itora. Ni mu gihe abunganira Donald Trump bo basabaga umucamanza Chutkan gusubika uru rubanza kugeza muri Mata 2026.
Umucamanza Chutkan yavuze ko “Trump agomba kubahiriza itariki y’urubanza hatitawe ku ngengabihe ye yo kwiyamamaza.”
Trump ntiyari mu rukiko kuri uyu wa mbere ubwo iki cyemezo cyafatwaga. Uyu wahoze ayobora Amerika ibirego byose ashinjwa mu manza enye zitandukanye abyita ko bishingiye ku mpamvu za politiki zigamije kumubuza kongera gusubira ku butegetsi.
Mu manza eshatu amaze kwitaba kuri enye zimutegereje, Trump yavuze ko ari umwere, mugihe ategerejwe mu rukiko rwo muri leta ya Georgia mu rubanza rwa kane ku ya 06 Nzeri uyu mwaka, nk’uko byatangajwe n’urukiko kuri uyu wa mbere.
Trump aherutse kwamagana umucamanza Chutkan, amushinja nta bihamya kubogama.
Abunganira Trump bavugaga ko bakeneye igihe cyo gukusanya ibimenyetso, ariko abashinjacyaha bakavuga ko byinshi muri byo ari ibintu biri ku karubanda, nk’amagambo Trump ubwe yagiye atangaza ndetse n’inyandiko z’inteko nshingamategeko.
Kuri uyu wa mbere ubushinjacyaha bwavuze ko bwamaze gutanga ibimenyetso hafi ya byose muri uru rubanza, bikubiye mu mapaji agera kuri miliyoni 12.8.
Imanza enye ziri imbere ziteje ingorane zikomeye ku ngengabihe ya Donald Trump yo kwiyamamaza mu gihe ahatanira kongera kuyobora Amerika.
Muri Leta ya Georgia, aho Trump ashinjwa uburiganya n’ibindi byaha bishingiye ku kuba yarashatse kuburizamo ugutsindwa kwe mu matora ya 2020 muri iyi leta, ndetse umushinjacyaha Fani Willis yari yasabye urukiko kugena tariki ya kane Werurwe umwaka utaha nk’igihe urubanza rwatangirira.
Donald Trump kandi asanzwe ategerejwe mu rukiko i New York ku ya 25 Werurwe 2024, mu rundi rubanza aregwamo ibyaha byo guhisha amafaranga yishyuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko umukinnyi wa filimi z’abakuru.
Ku ya 20 Gicurasi 2024 nabwo Trump azitaba urukiko muri leta ya Florida ku byaha by’uko yaba yaragumanye binyuranyije n’amategeko inyandiko z’amabanga ya leta nyuma yo kuva ku butegetsi ndetse no kugerageza gutambamira ubutabera.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahuye na ba Guverineri 19 bo muri Nigeria bagirana ibiganiro, bakaba bari mu Rwanda mu mwiherero w’iminsi itatu wateguwe n’Ihuriro rya ba Guverineri ba Nigeria (NGF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP). Perezida wa Repubulika, Paul Kagame Perezida Kagame yabaganirije ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro. Ni ibiganiro byagarukaga ku miyoborere igamije gutegura […]
Post comments (0)