Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda agamije guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo.
Nyuma y’amakipe nka Arsenal na Paris Saint-Germain, ikipe ya FC Bayern Munich nayo yiyongereye ku makipe afatanya n’u Rwanda kwamamaza ubukerarugendo.
Ni amasezerano yatangajwe ku mugaragaro ubwo ikipe ya Bayern Munich yakinaga umukino wayo wa mbere wo mu rugo, amasezerano akazamara imyaka itanu.
Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo gufatanya na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda gushyiraho ishuri ry’umupira w’amaguru mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato.
Post comments (0)