Inkuru Nyamukuru

Guverineri Habitegeko na Mukamana wari ushinzwe iby’ubutaka bakuwe mu nshingano

todayAugust 28, 2023

Background
share close

Izi mpinduka zaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2023.

Itangazo rivuga ko Minisitiri w’Intebe yahagaritse aba bayobozi ku nshingano zabo ashingiye ku biteganywa n’itegeko No 14 /2013 ryo kuwa 25/3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9.

Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba muri Werurwe 2021 avuye ku buyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru yari amazeho manda ebyiri z’imyaka 10.

Yahawe inshingano zo kuyobora Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Alphonse Munyantwali.

Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, yakuwe mu nshingano

Espérance Mukamana kuva mu 2017 yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (LNA) n’Umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange

Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-3 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika buzwi nka MINUSCA, bifatanyije n’abaturage bo mu Ntara ya Mbomou mu gikorwa cy’umuganda rusange. Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama, ubera mu Mujyi wa Bangassou, umudugudu wa Ngombe aho waranzwe no gusukura umujyi hakurwaho imyanda inyanyagiye mu muhanda no mu nkengero zayo, gutema ibihuru no gusukura imiferege mu rwego rwo gukumira indwara ya […]

todayAugust 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%