Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange

todayAugust 28, 2023

Background
share close

Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-3 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika buzwi nka MINUSCA, bifatanyije n’abaturage bo mu Ntara ya Mbomou mu gikorwa cy’umuganda rusange.

Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama, ubera mu Mujyi wa Bangassou, umudugudu wa Ngombe aho waranzwe no gusukura umujyi hakurwaho imyanda inyanyagiye mu muhanda no mu nkengero zayo, gutema ibihuru no gusukura imiferege mu rwego rwo gukumira indwara ya malaria n’izindi ziterwa n’umwanda.

Senior Superintendent (SSP) Athanase Ruganintwari uyoboye itsinda RWAFPU-3, yari kumwe n’abayobozi batandukanye muri iki gikorwa barimo, Umukuru w’Intara, Madamu Bengwere Pierrette, Komiseri wa Polisi Theodore Greraze n’umuyobozi w’Ingabo muri iyo Ntara n’abahagarariye umuryango w’Abibumbye muri ako gace.

Umuyobozi w’Intara ya Mbomou, Madamu Bengurre yashimiye iki gikorwa cy’umuganda n’ibindi bikorwa by’ubukorerabushake abapolisi b’u Rwanda bakomeje kugenda bagaragariza abaturage.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyateguwe n’Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ni icyo gushimirwa mu by’ukuri kuko gisobanuye byinshi. Twinjiye mu bihe by’imvura ni ngombwa rero ko dukuraho ibihuru, n’indi myanda yose kugira ngo turwanye indwara nka malaria n’izindi ziterwa n’umwanda.”

Yasabye abaturage bo mu mujyi wa Bangassou, kubigira umuco nabo ubwabo umunsi wo ku wa Gatandatu bakajya bakora umuganda kugira ngo babashe gutura mu mujyi ufite isuku.

Umuyobozi w’Itsinda ry’abapolisi RWAFPU-3, Senior Superintendent of Police (SSP) Athanase Ruganintwari, mu butumwa yagejeje ku baturage bawitabiriye, yabashimiye kuba baje kwifatanya na bo, avuga ko umuganda ari igikorwa cy’umuco gifasha mu kwishakira ibisubizo kikaba n’ikimenyetso cyo gusenyera umugozi umwe mu rugendo rw’iterambere.

Yagize ati: “Ndabashimira kuba mwaje kwifatanya natwe muri iki gikorwa cy’umuganda. Umuganda rusange ni kimwe mu bikorwa bifasha mu guhuza abaturage hagamijwe gufatanyiriza hamwe mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo, bimwe muri byo byari kuzatwara igihe kirekire hatabayeho ubufatanye bakabasha kubikemura.”

Yashimangiye ko umuganda bawuteguye bashingiye ku bufatanye basanzwe bagirana n’abaturage abasaba gukomeza kujya bawitabira no gukomeza gufatanya mu bikorwa byo guteza imbere umutekano n’imibereho myiza.

Mbokakette Richard, umwe mu baturage bari bitabiriye umuganda, yishimiye igikorwa cy’Umuganda batojwe kandi bahuriyemo n’abanyarwanda, avuga ko ari urugero rufatika rw’umuco batagiraga, ariko ko ku bw’umusaruro uvuyemo biturutse mu bufatanye, ari igikorwa na bo bakwiye gukomerezaho bakakigira umuco.”

U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique. Uretse Itsinda RWAFPU-3 rikorera mu gace ka Bangassou gaherereye hafi mu bilometero 725 uturutse mu Murwa mukuru Bangui, andi matsinda ni RWAFPU I na RWAPSU akorera mu murwa mukuru Bangui, n’itsinda RWAFPU II rikorera ahitwa Kaga-Bandoro mu bilometero bisaga 300 uturutse Bangui.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umugore afunzwe akekwaho icyaha cyo kwihekura

Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umugore ukekwaho gukora icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara ariko uruhinja rukaburirwa irengero. Abaturanyi be bavuga ko yabyaye umwana mu ma saa saba z’ijoro ryo ku itariki 27 Kanama 2023, bagakeka ko yaba yamunize, dore ko mu ma saa munani ngo yagiye kwa muganga asiga umwana mu nzu ye, akaba yemeza ko yagarutse mu rugo abura urwo ruhinja, […]

todayAugust 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%