Inkuru Nyamukuru

RIB yafunze Harerimana Joseph uzwi nka ‘Apôtre Yongwe’

todayOctober 2, 2023

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya ‘Apôtre Yongwe’.

Harerimana Joseph (Apôtre Yongwe)

Apôtre Yongwe yafashwe tariki 01 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibizwi nka ‘escroquerie’ mu rurimi rw’Igifaransa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

Harerimana Joseph aramutse ahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu.

Nubwo RIB itasobanuye byinshi kuri icyo cyaha ashinjwa kuko ngo ikiri mu iperereza, Dr Murangira yasabye abantu kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi no kubahiriza amategeko, kuko ari bwo buryo bwiza burinda buri muntu wese gukora ibyo akora atekanye.

Apôtre Yongwe watawe muri yombi ni we washinze Televiziyo ya YONGWE TV ikunze gutambutswaho amakuru atandukanye mu by’iyobokamana n’imyidagaduro.

Akunze kandi kugaragara mu biganiro binyuzwa kuri YouTube bigaruka ku myemerere ye mu by’iyobokamana no ku myitwarire y’abandi bapasiteri mu myigishirize yabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Abantu 10 bubakaga ku Rwibutso bagwiriwe n’umukingo

Abaturage bari mu bikorwa byo kubaka urukuta ku mukingo wo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu ruherereye mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, bagwiriwe n’umukingo, babiri bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire yatangarije Kigali Today ko ibi byago byabaye ku wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023 saa 10h30 aho abo baturage barimo bubaka urukuta rw’amabuye kuri uwo mukingo nyuma […]

todayOctober 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%