Prezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya yavuze ko abakora iterabwoba batazigera bagera ku ntego zabo zo guhungabanya umutekano w’igihugu nyuma yaho igisasu giturikiye hafi y’ingoro y’inteko ishinga amategeko kigakomeretsa abapolisi babiri mu murwa mukuru, Ankara.
Icyo gisasu cyaturikiye hanze y’ibiro bikuru bya ministeri y’umutekano cyateje ibyotsi byinshi mu kirere. Ako gace ni ko kubatsemo ibiro bya za ministeri nyinshi n’inteko ishinga amategeko.
Icyakora ntibyahagaritse imirimo gukorwa kuri iki cyumweru.
Avungira mu nteko ishinga mategeko Prezida Erdogan yavuze ko abagizi ba nabi bari bagambiriye kubangamira amahoro n’umutekano bya rubanda batageze kuri uwo mugambi, ko kandi batazigera banawugeraho.
Ministeri y’umutekano ivuga ko abagabye icyo gitero bageze hanze ya ministeri y’umutekano mu modoka mu masaha ya mugitondo maze babona guturitsa ibyo bisasu. Umwe muri abo biyahuzi yiturikije mugenzi we yicwa arashwe mbere yo kwituritsa nawe, nkuko byemezwa na Ali Yerlokaya, mu itanganzo rya ministeri y’umutekano.
Ibiro by’ubugenzacyaha mu mujyi wa Ankara byavuze ko byatangije iperereza kuri ibyo bitero.
Nta muntu cyangwa umutwe runaka wari wigamba icyo gitero
Intumwa zigizwe n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bagera kuri 20 baturutse mu ishuri rya gisirikare rya Zambia Defence Services Command and College College, bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda. Izi ntumwa zasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukwakira 2023, aho zari ziyobowe na Col CM Munachilemba. Ku cyicaro cya RDF, bakiriwe n’Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald […]
Post comments (0)