Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yafatiye mu Karere ka Rwamagana n’aka Huye, abagabo bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwigana no gukwirakwiza amafaranga.
Umwe muri bo ufite imyaka 28 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ku Cyumweru tariki 1 Ukwakira, afite amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 25 naho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira, mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana hafatirwa umugabo w’imyaka 42 na bagenzi be babiri bari bafite amafaranga ibihumbi 5 by’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abacuruzi nyuma y’uko bagenzuye bagasanga bishyuwe amafaranga y’amiganano.
Yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira, nibwo Polisi yahawe amakuru n’umucuruzi wo mu murenge wa Muyumbu, ko abagabo batatu bamusanze muri butike baje guhaha, mu kumwishyura bakamuha inoti y’ibihumbi bitanu yagenzuye neza agasanga ni amiganano. Abapolisi bahageze bamuta muri yombi.”
Biyemereye ko biriya bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano babimazemo iminsi ko n’ubundi bari bamaze igihe gito bavuye mu karere ka Gasabo bamaze gutuburira abandi bacuruzi.
Ni mu gihe undi mugabo yafatiwe mu Karere ka Huye, ku mugoroba wo ku cyumweru, agiye kubitsa ibihumbi 25Frw, ku mukozi utanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.
Ati: “Uwo mukozi amaze kwakira ayo mafaranga yabanje kuyabara, abonamo inoti zamuteye amakenga, ashishoje neza asanga ari amahimbano, atanga amakuru ku nzego z’umutekano, niko guhita bamufata.”
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ari i Doha muri Qatar aho yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto, imboga n'indabo rizamara amezi 6. Minisitiri w'Intebe yifatanyije n'abayobozi banyuranye bo ku rwego rw'isi mu gutangiza iri murika rizasozwa taliki 28 Werurwe 2024. Ni ibirori bigamije kwishimira umusaruro w'imboga, imbuto n'indabo no gushyigikira urusobe rw'ibinyabuzima n'iterambere rirambye ku rwego rw'isi. Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente kandi yifatanyije na Emir wa […]
Post comments (0)