Inkuru Nyamukuru

Qatar: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye itangizwa ry’imurikagurisha mpuzamahanga

todayOctober 3, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari i Doha muri Qatar aho yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu imurika mpuzamahanga ry’ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo rizamara amezi 6. 

Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abayobozi banyuranye bo ku rwego rw’isi mu gutangiza iri murika rizasozwa taliki 28 Werurwe 2024. 

Ni ibirori bigamije kwishimira umusaruro w’imboga, imbuto n’indabo no gushyigikira urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere rirambye ku rwego rw’isi. 

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi yifatanyije na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani mu gutangiza iryo murika rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutayu butoshye, ibidukikije byiza”. 

U Rwanda narwo ruhagarariwe muri iryo murika nk’igihugu cyateje imbere ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo binoherezwa ku mugabane wa Aziya. 

Ni imurika mpuzamahanga ryari kuba tariki 14 Ukwakira 2021 rikageza ku italiki 17 Werurwe 2022 gusa riza gusubikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi icyo gihe. 

Minisitiri w’Intebe kandi yanaboneyeho gusura aho u Rwanda ruzifashisha mu kumurika ibikorwa byarwo, aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara yamugaragarije aho imirimo yo kuhatunganya ihagaze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Turkiya: Igitero cy’abiyahuzi mu mujyi wa Ankara cyakomereje Abapolisi

Prezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya yavuze ko abakora iterabwoba batazigera bagera ku ntego zabo zo guhungabanya umutekano w’igihugu nyuma yaho igisasu giturikiye hafi y’ingoro y’inteko ishinga amategeko kigakomeretsa abapolisi babiri mu murwa mukuru, Ankara. Icyo gisasu cyaturikiye hanze y’ibiro bikuru bya ministeri y’umutekano cyateje ibyotsi byinshi mu kirere. Ako gace ni ko kubatsemo ibiro bya za ministeri nyinshi n’inteko ishinga amategeko. Icyakora ntibyahagaritse imirimo gukorwa kuri iki cyumweru. Avungira […]

todayOctober 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%