Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), General (Rtd) James Kabarebe, yarahiriye kwinjira mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Uyu muhango wabaye kuwa 3 Ukwakira 2023, Gen Kabarebe arahirira imbere y’Inteko Rusange kwinjira muri EALA ndetse yiyemeza gukorana n’Inteko ya EALA mu guteza imbere yayo ndetse n’inyungu z’Umuryango ku nyungu z’abaturage ba EAC.
Ku ya 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Ku ya 30 Kanama 2023, Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, nibwo yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Inteko ishinga amategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, yakuyeho umuyobozi wayo Kevin McCarthy wo mu ishyaka ry'aba repubulikani. Yakuweho ku majwi 216 y'abatoye “Yego” kuri 210 y'abatoye “Oya”. Depite McCarthy asanzwe akomoka muri Leta ya California. Mugenzi we w’umudepite w’umurepubulikani, Matt Gaetz ku wa Mbere ni we wari wasabye ko habaho itora ryo kumukuraho. Yumvikanishije ko atishimiye ubuyobozi bwe nyuma y’uko McCarthy atabashije gutoresha ingengo y’imari yashyiraga imbere inyungu z’abarepubulikani. N’ubwo abarepubulikani […]
Post comments (0)