Inteko ishinga amategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, yakuyeho umuyobozi wayo Kevin McCarthy wo mu ishyaka ry’aba repubulikani.
Yakuweho ku majwi 216 y’abatoye “Yego” kuri 210 y’abatoye “Oya”. Depite McCarthy asanzwe akomoka muri Leta ya California.
Mugenzi we w’umudepite w’umurepubulikani, Matt Gaetz ku wa Mbere ni we wari wasabye ko habaho itora ryo kumukuraho. Yumvikanishije ko atishimiye ubuyobozi bwe nyuma y’uko McCarthy atabashije gutoresha ingengo y’imari yashyiraga imbere inyungu z’abarepubulikani.
N’ubwo abarepubulikani barusha abademokrate abadepite bake mu nteko, bari bakeneye bake cyane babashyigikire, bityo bagahita bakuraho McCarthy. Nyamara nanone, abenshi mu badepite b’abarepubulikani bari batoreye kugumisha McCarthy ku mwanya w’ubuyobozi.
Bamwe mu barepubulikani bari masanzwe bamaze kurakazwa na Kevin McCarthy kubera ko yari yumvikanye na Perezida Joe Biden w’umudemokrate mu ntangiriro z’uyu mwaka ku ngingo yo kuzamura igipimo cy’ideni ry’Amerika.
Mbere y’itora ryabaye kuri uyu wa Kabiri, nta muyobozi w’inteko ishinga amategeko y’Amerika wari warigeze akurwaho muri ubu buryo.
Umubare w’abadepite bose b’inteko ni 435, bagizwe n’abarepubulikani 221 ku bademokrate 212.
Post comments (0)