Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda

todayOctober 4, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yakiriye impapuro za Amb Eric Kneedler, zimwererera guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira 2023, ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Kneedler yari asanzwe akora muri Ambasade y’Amerika muri Kenya, akaba yakoraga ari Chargé d’Affaires, aje guhagararira Amerika asimbuye Peter Vrooman, woherejwe muri Mozambique.

Umwaka ushize nibwo Perezida Joe Biden yashyizeho ba Ambasaderi bagomba guhagararira Amerika mu bihugu bitandukanye, ari nabwo Eric Kneedler, yagizwe Ambasaderi mushya mu Rwanda.

Tariki ya 28 Nyakanga 2023 nibwo komisiyo ya Sena yemeye imirimo aba badipolomate bahawe, mu bubasha ihabwa n’amategeko, ibaha n’uburenganzira bwo kujya kuyitangira.

Kneedler yabwiye abagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ko muri gahunda za Amerika mu Rwanda harimo no gushyira imbere iyubahirizwa rya demokarasi, kubaha uburenganzira bwa muntu ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Eric Kneedler yamaze igihe ari Chargé d’Affaires w’agateganyo muri Ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk’umujyanama mu bya politiki.

Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri Ambasade y’i Manila muri Philippines, anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri Ambasade y’i Bangkok muri Thailand.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Buholandi bwongeye guta muri yombi Claver Karangwa ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside

Pierre-Claver Karangwa wahoze ari umu ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku wa kabiri yatawe muri yombi mu Buholande. Pierre-Claver Karangwa, wari ufite ipeti rya majoro, yongeye gufatwa nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha bw’Ubuholandi. Ubushinjacyaga ntibwatangaje niba Karangwa nyuma yo kongera gufatwa azoherezwa mu Rwanda cyangwa se akazaburanishwirizwa mu Buholandi. Muri Kamena urukiko rw’ikirenga rumaze kwemeza ko adashobora kwoherezwa mu Rwanda kubera […]

todayOctober 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%