Pierre-Claver Karangwa wahoze ari umu ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku wa kabiri yatawe muri yombi mu Buholande.
Pierre-Claver Karangwa, wari ufite ipeti rya majoro, yongeye gufatwa nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha bw’Ubuholandi. Ubushinjacyaga ntibwatangaje niba Karangwa nyuma yo kongera gufatwa azoherezwa mu Rwanda cyangwa se akazaburanishwirizwa mu Buholandi.
Muri Kamena urukiko rw’ikirenga rumaze kwemeza ko adashobora kwoherezwa mu Rwanda kubera ko atahabonera ubutabera buhagije, Karangwa yaje kurekurwa.
Karangwa, kugeza ubu ufite imyaka 67 y’amavuko, akurikiranyweho uruhare rukomeye mu bwicayi bwahitanye abatutsi hafi 30.000. Rwasabye kandi ko asubizwa mu gihugu mu mwaka wa 2012. We yavuze ko ari umwere ku byaha aregwa.
Abashinjacyaha b’Ubuholandi bavuze ko bakekaga ko Karangwa umaze imyaha 25 aba muri icyo gihugu yagize uruhare mu bitero bitandukanye birimo icyasenyeye kiliziya yari irimo abagore n’abana bari bayihungiyemo mu gitero cyo kuri Paruwasi ya Mugina mu gihe ca Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bivugwa ko Maj Karangwa yagiye anayobora inama zategurirwagamo ibitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’uwari Burugumesitiri wa Mugina utari ushyigikiye Jenoside.
Majoro Karangwa yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Mu myaka ya 1992-1993 yari mu rwego rw’ubutasi rwa EX-FAR. Mu Ukuboza 1993 yari umukozi w’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni [UNAMIR]. Ubwo Jenoside yabaga, yari mu ishami rya Gendarmerie.
Mu bihe byahise, Ubuholandi bwaburanishije kandi buhamya ibyaha abandi banyarwanda bakekwagaho jenoside, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga. Hari n’abo bwohereje mu Rwanda bakekwagaho jenoside.
Post comments (0)