Inkuru Nyamukuru

Camera zo mu muhanda zigiye kujya zigenzura n’ibindi byaha

todayOctober 5, 2023

Background
share close

Camera zo mu muhanda bahimbye izina rya sofiya zisanzwe zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zigiye kujya zinakoreshwa mu kugenzura ibindi byaha bikorerwa mu muhanda, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye, yabitangaje ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru.

Usibye umuvuduko ukabije, ibindi byaha bikorerwa mu muhanda birimo kuvugira kuri telefone utwaye ikinyabiziga, kutambara umukandara w’umutekano, gutwara ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, ibidafite ibyangombwa bigaragaza ko byakorewe igenzura n’ibindi bibangamira umutekano wo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko gukoresha telefone igihe umuntu atwaye ikinyabiziga ari ukwica amategeko n’amabwiriza agenga umutekano wo mu muhanda, bikanaba imwe mu mpamvu nyamukuru ziteza impanuka zo mu muhanda no gutwara ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye

IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y’ u Rwanda, ibigo by’ubwishingizi, abashinzwe imisoro, ikigo kigenzura ibinyabiziga (contrôle technique), n’izindi nzego bamaze gushyiraho uburyo buzajya butanga amakuru yose akenewe ku kinyabiziga.

IGP Namuhoranye yagize ati “Ziriya kamera zo ku muhanda buriya zifite ubushobozi bwo gufata andi makuru arenze ay’umuvuduko. Ni uko tutaratangira kuzikoresha muri ubwo buryo, ariko inzira yo kubishyira mu bikorwa twarayirangije, igisigaye ni ukuzitegura zose ubundi zigatangira akazi.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Abapolisi babiri baguye mu mpanuka

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, iratangaza ko abapolisi babiri bari kuri moto bava mu Karere ka Muhanga berekeza mu Karere Ruhango, baguye mu mpanuka ya moto yagonze ikamyo yapfiriye mu muhanda. Ni impanuka yabaye mu ma saa kumi z’urukerera kuri uyu wa 05 Ukwakira 2023, mu Murenge wa Ruhango Akagari ka Buhoro Umudugudu wa Nyarutovu, ubwo abo bapolisi bari kuri moto AG100 ifite purake RF 112L, bagonze iyo kamyo Mercedes Benz […]

todayOctober 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%