Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze yitabiriwe n’abagera ku 126 barimo ab’igitsina gore 31, bakorera ibigo byigenga bicunga umutekano bibiri ari byo; GardaWorld na High Sec, bikorera mu Mujyi wa Kigali.
Superintendent of Police (SP) Bernard Gatete, ushinzwe amahugurwa mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’Ibikorwaremezo b’ibigo byigenga bicunga umutekano, yashishikarije abakozi bo mu bigo byombi byigenga bicunga umutekano, kwihatira kunoza amahugurwa mu rwego rwo kurushaho gukora akazi kinyamwuga.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yahamagariye abashoramari kuza kwirebera amahirwe ari mu rwego rw’ishoramari kuko u Rwanda ari Igihugu gifite umuvuduko mu iterambere rishingiye ku kuba Leta yarashyizeho amategeko yoroshya ishoramari ndetse no kurwanya ruswa, biha amahirwe buri wese yo gukorera mu mucyo no mu mutekano. Ambasaderi Mukangira Jacqueline Ambasaderi Mukangira Jacqueline yabigarutseho mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe “Stronger Together” kigaruka ku mubano w’u Rwanda n’u Buhinde […]
Post comments (0)