Inkuru Nyamukuru

Eric Ndagijimana ‘X-Dealer’ ushinjwa kwiba telefone ya The Ben yisobanuye mu Rukiko

todayNovember 13, 2023

Background
share close

Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer, ushinjwa kwiba telefone ya The Ben, yasabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya bwatanzwe mu Bugenzacyaha kuko uwabutanze atigeze agera aho Telefone yibiwe mu gihugu cy’u Burundi.

Eric Ndagijimana ’X-Dealer’ hamwe n’umwunganizi we mu mategeko

Ibi X-Dealer yabivugiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, mu rubanza ku bujurire ku mwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer yatawe muri yombi ku itariki 05 Ukwakira 2023, akurikiranyweho kwiba telefone ya The Ben yibiwe i Bujumbura mu Burundi, yaburanye bwa mbere ku ifungwa n’ifungurwa y’agateganyo ku ya 18 Ukwakira 2023.

Urubanza ku bujurire bwa Ndagijimana Eric rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yisobanuye avuga ko umutangabuhamya wamushinje mu Bugenzacyaha ubuhamya yatanze budakwiye guhabwa agaciro.

Yisobanuye avuga ko atumva uburyo wahabwa ikiraka cya Miliyoni 5 Frw ugiye kwiba Telefone ya Miliyoni imwe na 400 Frw (IPhone 14 Pro max), ndetse ko n’uwatanze ubuhamya mu bugenzacyaha, aho iyo Telefone yibiwe mu Burundi atigeze ahagera.

Telefone ya The Ben yibwe ku wa 30 Nzeri 2023, ndetse bikavugwa ko uyu X-Dealer, ku wa 1 Ukwakira 2023 atigeze yitabira igitaramo cya The Ben ahubwo ko iryo joro yashatse uko ataha ku buryo ku munsi wakurikiyeho yari yamaze kugera mu Rwanda.

The Ben, nyuma yo kubura Telefone ye, bivugwa ko yahise atanga ikirego muri RIB nayo mu gukora iperereza iza gusanga telefone yibiwe i Bujumbura yaraje kwakirizwa mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, aho uyu X-Dealer asanzwe atuye.

Ibi kandi byagaragajwe n’ubugenzacyaha, byashimangiwe n’Ubushinjacyaha bwavuze ko Telefone yabonetse mu bice bya Nyarugenge hakoreshejwe gupimira ku munara ibyo bita “Tracking” bigahurirana no kuba uyu X-Dealer ariho atuye.

Eric Ndagijimana (X-Dealer), abajijwe ku kuba yaratashye igitaraganya atitabiriye igitaramo cya The Ben cyari cyamujyanye I Burundi, yasobanuriye Urukiko ko yari yagiranye ibibazo na Muyoboke Alex mu gitaramo cyabanje cyabaye ku itariki 30 Ukwakira 2023.

Uyu musore bivugwa ko mu gitaramo cya VIP The Ben yakoreye i Bujumbura, tariki 30 Nzeri ari we wakubiswe urushyi na Muyoboke Alex amuhoye kuba yarakekwagaho gucuruza amatike mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku bujurire uzosomwa ku itariki 17 Ugushyingo 2023 saa munani z’amanywa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta ya Palestine yasabye Ubumwe bw’Uburayi na UN gutabara abaturage bo muri Gaza

Minisitiri w'ubutegetsi muri Palestine, Mohammad Shtayyeh, kuri uyu wa mbere, yasabye umuryango w'ubumwe bw'Uburayi n'Umuryango w'Abibumbye UN imfashanyo yo gutabara abaturage mu ntara ya Gaza bazahajwe n'imirwano ihanaganishije Israheli na Hamas. Mohammad Shtayyeh yasabye UN n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi gukusanyiriza imfashanyo Intara ya Gaza, cyane cyane mu gice cyo mu Majyaruguru yayo. Ingaboza Israheli kuri uyu wa mbere nibwo zageze ku bitaro bikomeye cyane mu Ntara ya Gaza aho abashinzwe ubuzima […]

todayNovember 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%