Inkuru Nyamukuru

Leta ya Palestine yasabye Ubumwe bw’Uburayi na UN gutabara abaturage bo muri Gaza

todayNovember 13, 2023

Background
share close

Minisitiri w’ubutegetsi muri Palestine, Mohammad Shtayyeh, kuri uyu wa mbere, yasabye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi n’Umuryango w’Abibumbye UN imfashanyo yo gutabara abaturage mu ntara ya Gaza bazahajwe n’imirwano ihanaganishije Israheli na Hamas.

Mohammad Shtayyeh yasabye UN n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi gukusanyiriza imfashanyo Intara ya Gaza, cyane cyane mu gice cyo mu Majyaruguru yayo.

Ingaboza Israheli kuri uyu wa mbere nibwo zageze ku bitaro bikomeye cyane mu Ntara ya Gaza aho abashinzwe ubuzima batangaje ko abarimo kuhavurirwa batangiye gupfa harimo n’impinja kubera ibura ry’ibikomoka kuri peterori.

Kugeza ubu hari impungenge ko iyi mirwano hagati ya Israheli na Hamas ishobora no kwadukira ibindi bice byo hanze ya Gaza. Ni mu gihe gutana mu mitwe bikomeje kwiyongera mu gice cyo mu majyaruguru ya Israheli ahegereye umupaka wa Libani.

Kuva Israheli itangiye kugaba ibitero kuri Hmas mu kwezi gushize abantu ibihumbi n’ibihumbi mu Ntara ya Gaza bamaze kuhasiga ubuzima, naho abarenga icya kabiri c’abaturage muri iyo Ttara bavanywe mu byabo n’ibitero bitava ku butaka bya Israheli.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Suella Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yakuwe ku mirimo

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak, yakuye ku mirimo Suella Braverman, wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, asimburwa kuri uwo mwanya na James Cleverly. Suella Braverman Bivugwa ko Suella Braveman, avanywe mu nshingano kubera amagambo yavuze mu cyumweru gishize anenga uburyo Polisi yitwaye mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine. Suella Braveman yavuze ko byari iby’agaciro gakomeye mu buzima bwe, gukorera igihugu nka Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza. Ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza […]

todayNovember 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%