Abantu 19 baguye mu gitero cy’abarwanyi biyitirira idini ya Islamu, ADF, cyagabwe ku cyumweru mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokrasi ya Congo.
Muri iki gitero aba barwanyi bagabye cyahitanye aba baturage bakoresheje bimwe mu bikoresho gakondo birimo imihoro, gusa hari n’ababashije guhunda ariko bivugwa ko bashobora kuba bararohamye mu ruzi rwa Lamia ubwo bageragezaga guhungira muri Uganda.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ridaharanira inyungu za politike, Maurice Mabele Musaidi, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, ko irengero ry’abo bantu ritaramenyekana kugeza na n’ubu.
Musaidi ndetse n’umuvugizi w’igisirikare cya Congo batangaje ko icyo gitero cyabereye mu Karere ka Watalinga mu Ntara ya Beni cyakozwe n’abarwanyi b’umutwe, Allied Democratic Forces, ADF. Igisirikare cya Congo cyatangaje ko nacyo cyahitanye abarwanyi ba ADF batari musi ya 6 mw’ijoro ryo ku cyumweru.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Antony Mualushayi, yari yatangaje ko umubare wabaguye muri icyo gitero ari 11, nubwo yavuze ko ushobora kwiyongera.
Umutwe wa ADF washingiwe muri Uganda mbere yo gutangira gukorera mu burasirazuba bwa Congo, ukaba ukorana na Leta ya Kiyisilamu. Ni umutwe ushinjwa guhitana ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi mu myaka 10 ishize.
Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer, ushinjwa kwiba telefone ya The Ben, yasabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya bwatanzwe mu Bugenzacyaha kuko uwabutanze atigeze agera aho Telefone yibiwe mu gihugu cy’u Burundi. Eric Ndagijimana ’X-Dealer’ hamwe n’umwunganizi we mu mategeko Ibi X-Dealer yabivugiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, mu rubanza ku bujurire ku mwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Eric Ndagijimana […]
Post comments (0)