Umuryango w’abibumbye kuri uyu wa gatatu watangaje ko wasubukuye ingendo z’indege z’ibikorwa by’ubutabazi muri Niger.
Izo ngendo zari zahagaritswe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwa Karindwi k’uyu mwaka muri iki gihugu aho abarenga miliyoni enye bakeneye imfashanyo.
Ishami rya LONI rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi OCHA ryatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko serivisi y’ingendo zo mu kirere z’ubutabazi yasubukuye ingendo z’imbere mu gihugu kuri uyu wa gatatu.
Ibiro bikuru bya OCHA by’i Geneva mu ijoro ryo kuwa Kabiri byari byavuze ko isubukurwa ry’izo ngendo zo mu kirere rikurikiye ivanwaho ry’amabwiriza ku ngendo z’indege imbere mu gihugu, yari yashyizweho n’abategetsi ba gisirikare bahiritse Perezida Mohamed Bazoum kuya 26 y’ukwa Karindwi.
Iri shami rya LONI rivuga ko iki gikorwa kizatuma itangwa rya toni 2.4 za buri kwezi z’ibikoresho by’ubuvuzi, hamwe no kugeza abarwayi kwa muganga no gutwara abakora ibikorwa by’ubutabazi byongera gusubukurwa.
Icyakora, ryatangaje ko ryiteze guhura n’ingorane zo kongera ibitoro mu ndege. Ingendo z’indege za LONI zitezweho kugeza imfashanyo ku bwinshi, mu turere tw’ibiturage bya kure, nka Diffa mu majyepfo ashyira uburasirazuba, aho abanya Nijeriya n’abanya Nijeri babarirwa mu bihumbi bahunze urugomo rw’imitwe yiyitirira idini ya Kiyisilamu.
Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo, abapolisi 20 bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi, basoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’ibanze ajyanye no guhangana n’ibyahungabanya umutekano hifashishijwe inzira zo mu mazi (Basic Course on Coast Guard Functions). Ni amahugurwa yari amaze ukwezi, mu Karere ka Rubavu, atangwa n'itsinda ry’abarimu bo mu gihugu cy'u Butaliyani bo mu mutwe ushinzwe gucunga umutekano w'ibiyaga n'ibyambu, ku bufatanye bwa […]
Post comments (0)